• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

radiotv10by radiotv10
22/10/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru
Share on FacebookShare on Twitter

Ubwoba bwatashye abatuye mu gace ka Kashebere ko muri Teritwari ya Walikale muri Kivu ya Ruguru kubera indege y’intambara yo mu bwoko bwa Drone ya FARDC yahazengurutse mu mirwano ihanganishije iki Gisirikare cya Congo na AFC/M23.

Ubu bwoba bwazamutse kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukwakira 2025, nyuma y’iyi ndege yazengurutse mu kirere cyo muri aka gace kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri kugeza kuri uyu wa Gatatu.

Ikinyamakuru ACTUALITE.CD kivuga ko abaturage bo muri aka gace babyutse mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatatu ahagana saa munani z’ijoro ubwo iyi iyi ndege y’intambara yariho izenguruka.

Iki kinyamakuru kivuga ko ubwoba bwarushijeho kuba bwinshi mu batuye muri aka gace ubwo abarwanyi ba AFC/M23 bagenzura igice cya Walikare, na bo batangiraga gukozanyaho n’iyi ndege ya FARDC.

Amakuru avuga ko abarwanyi ba AFC/M23 barashe mu gace iyi ndege yari irimo kuzengurukamo aho amasasu yaturukaga mu birindiro bya AFC/M23 biri i Kashebere na Kasopo.

Hashize icyumweru indege z’intambara zitagira abapilote (Drone) zizenguruka mu bice byinshi bigenzurwa n’abarwanyi b’Ihuriro rya AFC/M23 muri Walikale na Masisi, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Ihuriro AFC/M23 kandi kuri uyu wa Gatatu, ryatangaje ko uruhande bahanganye rwongeye kurenga ku gahenge kemejwe, aho ryavuze ko rwarashe muri Lokarite za Nyarushyamba (Masisi), Kashebere (Walikale) no mu bice bihakikije.

Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa AFC/M23 yatangaje ko nk’uko iri Huriro ryabyiyemeje, rigomba kujya kuburizamo ibi bitero ribisanze ku isoko y’aho bitegurirwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + ten =

Previous Post

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Next Post

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.