Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

radiotv10by radiotv10
22/10/2025
in AMAHANGA
0
Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Impanuka ikomeye y’imodoka zagonganye zirimo bisi ebyiri zitwara abagenzi, yabereye muri Uganda, yahitanye abantu 63, abandi benshi barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukwakira 2025 ahagana saa sita, yabereye ku muhanda munini wo mu burengerazuba bwa Uganda, aho bisi ebyiri n’izindi modoka byagonganye.

Ni imwe mu mpanuka ikomeye cyane ibaye muri iki Gihugu giherereye mu Burasirazuba bwa Afurika mu myaka myinshi ishize.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa sita z’ijoro ku muhanda ujya mu mujyi wa Gulu mu majyaruguru. Usibye abahitanywe na yo, hari n’abandi bantu benshi bayikomerekeyemo bikomeye bajyanwe kwa muganga kwitabwaho.

Polisi ya Uganda yavuze ko abari batwaye izo bisi ebyiri bagendaga mu byerekezo bitandukanye bagerageje guca ku zindi modoka icyarimwe, bahuriyemo bagahita bagongana barebana.

Umuvugizi wa Croix-Rouge, yavuze ko hari abakomeretse bikomeye ku buryo harimo abacitse zimwe mu ngingo z’umubiri nk’amaguru n’amaboko.

Muri Uganda hakunze kumvikana impanuka z’imodoka zikomeye zihitana ubuzima bwa benshi ahanini ziturutse ku muvuduko mwishi baba bagenderaho ndetse n’imihanda akenshi iba ifunganye.

Polisi isanzwe ishinja abatwara imodoka kugenda bihuta cyane ndetse no kuba intandaro y’impanuka nk’izi zihitana ubuzima bwa benshi.

Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =

Previous Post

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

Next Post

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Related Posts

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

by radiotv10
10/11/2025
0

Pariki yo mu Kibaya cya N’Sele izwi cyane i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isanzwe ari iya Joseph...

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

by radiotv10
10/11/2025
0

Leta ya Tanzania yagejeje mu nkiko abantu amagana ibarega icyaha cya gucura umugambi wo kugambanira Igihugu, nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu...

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

by radiotv10
10/11/2025
0

Colonel Fureko usanzwe akomoka mu Banyamulenge ukorana n’Umutwe wa Wazalendo na FARDC guhangana na AFC/M23, yatawe muri yombi anakorerwa iyicarubozo...

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusirikare mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bivugwa ko yari yasinze, yishwe nyuma yo gushaka kwivugana umukuriye,...

Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo

Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo

by radiotv10
10/11/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kohereza abandi basirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumwihariko muri Kivu y’Epfo, aho bivugwa ko...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.