Saturday, November 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

France: Urupfu rw’imbwa rwatumye umugabo n’umugore bisanga imbere y’inkiko

radiotv10by radiotv10
08/09/2023
in AMAHANGA, UDUSHYA
0
France: Urupfu rw’imbwa rwatumye umugabo n’umugore bisanga imbere y’inkiko
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo n’umugore we batuye i Wasquehal mu majyaruguru y’u Bufaransa, bageze imbere y’urukiko kugira ngo bisobanure ku rupfu rw’imbwa yabo, yishwe n’ubushyuhe bukabije, ubwo bayifungiranaga mu gasanduku.

Uyu mugabo n’umugore we, bitabye Urukiko mpanabyaha rw’i Lille mu Bufaransa, bakekwaho icyaha cy’uburangare bwatumye imbwa ipfa, aho yanatoraguwe n’abapolisi tariki 12 Nyakanga umwaka ushize wa 2022.

Eric Marouani, Perezida w’Ishyirahamwe rishinzwe, ibyo gucirira imbwa rizwi nka Association Rottweiller Adoption, avuga ko uyu muryango ugomba kubazwa iby’urupfu rw’iyi mbwa.

Yagize ati “Kuki baciririye imbwa yo gufata nabi? Ntabwo mbyiyumvisha […] nta kindi gihe nigeze mbibona mu myaka 16 maze nkora izi nshingano, no mu nyamaswa ibihumbi namenye.”

Eric Marouani akomeza avuga ko “Iriya mbwa ntiyagiraga imyitwarie mibi” ku buryo atumva icyatumye uyu muryango ukorera igikorwa cy’ubugome iriya mbwa.

Akomeza avuga ko bagiye bakira ubuhamya ndetse n’amashusho agaragaza uburyo iyi mbwa yafatwaga nabi, arimo agaragaza ko hari igihe bajyaga bayijugunya ku ibaraza ry’inyubako babamo.

Yagize ati “Muri videwo imwe, twabonye umugore ayikubita umugeri ari kwinjira mu nzu. Mu yindi tubona imbwa ifungiranye mu gasanduku, yababaye, byongeyeho kandi yavuye amaraso. Ni ku munsi wa tariki 12 Nyakanga yanapfiriyeho.”

Me Alexandre Demeyere-Honoré wunganira uyu muryango, avuga ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko iriya mbwa bayifashe nabi.

Yagize ati “Yego rwose ntabwo uriya muryango waciririye imbwa kugira ngo bayifate nabi. Kandi nta gikomere yigeze isanganwa. Ubwo bayisigaga ku ibaraza nta bushake bari bafite bwo kuyibabaza.”

Uyu munyamategeko avuga ko kuba iriya mbwa yarapfuye, ari ibyago, kandi ko urupfu rwayo rwashenguye uyu muryango wari warayiciririye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =

Previous Post

Urubyiruko rwijanditse mu bujura rwagaragarijwe icyo rugomba kubusimbuza

Next Post

Uganda yatsinze umukino nk’uwitegurwa n’Amavubi ariko ntibyagira icyo biyimarira

Related Posts

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

by radiotv10
07/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rigikomeje guhagarara ku ntego yo gucungura Abanyekongo bakomeje gukandamizwa n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo, nyuma yuko yerekanye amashusho...

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

by radiotv10
07/11/2025
0

Abasirikare 11 bo ku rwego rw’Abofisiye n’aba Sous-officiers mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), barimo batatu bafite...

Eng.-Senior FARDC Soldiers including Colonels accused of diverting food supplies such as rice and milk

Eng.-Senior FARDC Soldiers including Colonels accused of diverting food supplies such as rice and milk

by radiotv10
07/11/2025
0

Eleven soldiers ranked as Officers and Sous-officiers within the Armed Forces of the Democratic Republic of Congo (FARDC), including three...

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Umushinjacyaha wo ku rwego rw’Igihugu mu Burundi ushinzwe Komini za Kirundo na Busoni, mu Ntara ya Butanyerera amaze iminsi ahungiye...

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

by radiotv10
06/11/2025
0

Perezida wa Mexico, Madamu Claudia Sheinbaum, yatangaje ko agiye kurega umugabo wamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nyuma yuko hari ugaragaye...

IZIHERUKA

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank
IMYIDAGADURO

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

07/11/2025
AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

07/11/2025
Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uganda yatsinze umukino nk’uwitegurwa n’Amavubi ariko ntibyagira icyo biyimarira

Uganda yatsinze umukino nk’uwitegurwa n’Amavubi ariko ntibyagira icyo biyimarira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.