France: Urupfu rw’imbwa rwatumye umugabo n’umugore bisanga imbere y’inkiko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo n’umugore we batuye i Wasquehal mu majyaruguru y’u Bufaransa, bageze imbere y’urukiko kugira ngo bisobanure ku rupfu rw’imbwa yabo, yishwe n’ubushyuhe bukabije, ubwo bayifungiranaga mu gasanduku.

Uyu mugabo n’umugore we, bitabye Urukiko mpanabyaha rw’i Lille mu Bufaransa, bakekwaho icyaha cy’uburangare bwatumye imbwa ipfa, aho yanatoraguwe n’abapolisi tariki 12 Nyakanga umwaka ushize wa 2022.

Izindi Nkuru

Eric Marouani, Perezida w’Ishyirahamwe rishinzwe, ibyo gucirira imbwa rizwi nka Association Rottweiller Adoption, avuga ko uyu muryango ugomba kubazwa iby’urupfu rw’iyi mbwa.

Yagize ati “Kuki baciririye imbwa yo gufata nabi? Ntabwo mbyiyumvisha […] nta kindi gihe nigeze mbibona mu myaka 16 maze nkora izi nshingano, no mu nyamaswa ibihumbi namenye.”

Eric Marouani akomeza avuga ko “Iriya mbwa ntiyagiraga imyitwarie mibi” ku buryo atumva icyatumye uyu muryango ukorera igikorwa cy’ubugome iriya mbwa.

Akomeza avuga ko bagiye bakira ubuhamya ndetse n’amashusho agaragaza uburyo iyi mbwa yafatwaga nabi, arimo agaragaza ko hari igihe bajyaga bayijugunya ku ibaraza ry’inyubako babamo.

Yagize ati “Muri videwo imwe, twabonye umugore ayikubita umugeri ari kwinjira mu nzu. Mu yindi tubona imbwa ifungiranye mu gasanduku, yababaye, byongeyeho kandi yavuye amaraso. Ni ku munsi wa tariki 12 Nyakanga yanapfiriyeho.”

Me Alexandre Demeyere-Honoré wunganira uyu muryango, avuga ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko iriya mbwa bayifashe nabi.

Yagize ati “Yego rwose ntabwo uriya muryango waciririye imbwa kugira ngo bayifate nabi. Kandi nta gikomere yigeze isanganwa. Ubwo bayisigaga ku ibaraza nta bushake bari bafite bwo kuyibabaza.”

Uyu munyamategeko avuga ko kuba iriya mbwa yarapfuye, ari ibyago, kandi ko urupfu rwayo rwashenguye uyu muryango wari warayiciririye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru