Uganda yatsinze umukino nk’uwitegurwa n’Amavubi ariko ntibyagira icyo biyimarira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe y’Igihugu ya Uganda Uganda Cranes, yatsinze Niger mu mukino wa nyuma mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, ariko ntiyabona itike.

Uganda Cranes yabashije kubona ibitego 2-0 imbere ya Niger yari yakiriye Uganda kuri Grand Stade Marrakech muri Moroc, ibitego byatsinzwe na Abdu Aziizi Kayondo na Joseph Ochaya.

Izindi Nkuru

Amahirwe ya Uganda yayoyotse ubwo ikipe ya Tanzania yo yanganyaga na Algeria 0-0, bituma Tanzania igumana umwanya wa 2 uyemerera kuboneka mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika.

Ikipe ya Uganda yinjiye mu mukino wa nyuma w’itsinda rya 4, isabwa amanota 3 asanga 4 yari ifite kugira ngo yizere byibura ko Algeria ishobora kubatsindira Tanzania, ubundi Uganda ikazamuka ari iya 2.

Uko urutonde rwari ruhagaze nyuma y’iyi mikino, Algeria yayoboye itsinda n’amanota 16 izigamye ibitego 7, Tanzania iya 2 n’amanota 8 irimo umwenda w’igitego 1, Uganda iba iya 3 n’amanota 7 n’umwenda w’igitego 1, mu gihe Niger yo yabaye iya nyuma n’amanota 2 n’umwenda w’ibitego 5.

Ibi bivuze ko Algeria na Tanzania ari zo zizitabira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika izabera muri Côte d’Ivoire umwaka utaha, muri iri tsinda.

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru