Saturday, July 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Gentil Gedeon wakoze kuri KT Radio yasimbuye Nkuri Arthur kuri Kiss FM

radiotv10by radiotv10
03/01/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Gentil Gedeon wakoze kuri KT Radio yasimbuye Nkuri Arthur kuri Kiss FM
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Gentil Gedeon Ntirenganya wakoze kuri KT Radio akaza gusezera, ni we wasimbuye Nkusi Arthur na we uherutse gusezera kuri Kiss FM.

Inkuru yo kuba Gentil Gedeon ari we wasimbuye Nkusi Arthur yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mutarama 2022 ubwo ku mbuga nkoranyambaga za Kiss FM bararikiraga abantu kumva ikiganiro cyari gisanzwe gikorwa na Isheja Sandrine na Nkusi Arthur.

Uku kurarika kwavugaga ko “Mu kanya gato Urumva Sandrine muri Kiss Breakfast araba ari kumwe n’undi muntu mushya bazajya bakorana!!! Urakeka ari nde???”

Ku mbuga nkoranyambaga z’iki gitarangazamakuru, hahise hatambuka ubundi butumwa busaba abakunzi bacyo guha ikaze “Gentil Gedeon tuzajya tubana mu kiganiro Kiss Breakfast hamwe na Sandrine Isheja.”

Gentil Gedeon aje nyuma y’igihe gito Nkusi Arthur asezeye kuri Kiss FM aho yatangaje ko agiye kuba afashe ikiruhuko mu mwuga w’Itangazamakuru amazemo imyaka 10.

Uyu Gentil Gedeon na we usanzwe ari umunyamakuru uzwi cyane mu Rwanda aho yanakoze mu ishami ry’imyidagaduro ubu akaba yari amaze no kubaka izina mu biganiro by’ibyegeranyo nkarishyabwenge.

Yakoze ku maradiyo atandukanye mu Rwanda arimo KT Radio yari aherutse gusezeraho, Radio 10 ndetse n’andi atandukanye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + 16 =

Previous Post

IFOTO: Perezida Kagame n’umuryango we wose bifurije Abanyarwanda umwaka w’imigisha

Next Post

Ijoro ry’Ubunani ryafatiwemo abantu 7.000 barenze ku mabwiriza barimo 500 bafatiwe mu tubari

Related Posts

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
05/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ijoro ry’Ubunani ryafatiwemo abantu 7.000 barenze ku mabwiriza barimo 500 bafatiwe mu tubari

Ijoro ry’Ubunani ryafatiwemo abantu 7.000 barenze ku mabwiriza barimo 500 bafatiwe mu tubari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.