Gisagara: Umukobwa ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu yavuze ko yabitewe n’ubushake bwinshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukobwa w’imyaka 20 wo mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu, yavuze ko yabitewe no kuba yarabishakaga cyane.

Uyu mukobwa ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, ni uwo mu Mudugudu wa Rurenge mu Kagari ka Kibu mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara.

Izindi Nkuru

Dosiye ikubiyemo ikirego cye, yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye kuri uyu wa 29 Kanama 2022 kugira ngo buyisuzume buzamuregere Urukiko Rwisumbuye rwa Huye.

Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha cyakozwe n’uyu mukobwa, cyabaye tariki 18 Kanama 2022.

Buvuga ko uyu mukobwa yahamagaye umwana w’umuhungu w’imyaka 10 ubwo yari avuye kuvoma, akamusanga iwabo akamujyana mu cyumba cye, ubundi akamusambanya.

Mu ibazwa ry’uyu mukobwa, yemeye ko yasambanyije uyu mwana wo mu baturanyi usanzwe aba kwa Nyirakuru, ariko ko yabitewe no kuba yarabishakaga cyane, akabisabira imbabazi.

Uyu mukobwa aramutse aahamijwe icyaha yahanishwa igifungo cya burundu hashingiwe ku biteganywa mu ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

 

ICYO IYI NGINGO IVUGA

Ingingo ya 4: Gusambanya umwana

“Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

1 º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

2 º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3 º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru