Abayobozi banyuranye mu Ihuriro AFC/M23, baravuga ko ibibombe byarashwe mu mujyi wa Goma n’uruhande bahanganye rukoresheje indege zitagira abapilote (drônes) bikanahitana ubuzima bwa bamwe, ari igikorwa ndangakamere kidakwiye gukomeza kwihanganirwa.
Ibi bisasu byatewe mu mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2026.
Abayobozi banyuranye mu ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa DRC, baramagana ibi bikorwa bikomeje gukorwa n’uru ruhande bahanganye, byo kurenga ku gahenge kemeranyijweho n’impande zombi.
Umuvugizi w’iri Huriro mu bya politiki, Lawrence Kanyuka yatangaje ko “imibare y’agateganyo y’abahitanywe n’iki gitero cy’iterabwoba cyagabwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa bukoresheje drône y’intambara mu Mujyi wa Goma, ari abantu batatu barimo umwe mu bari mu bikorwa by’ubutabazi bw’umuryango mpuzamahanga utari uwa Leta.”
Manzi Willy, Guverineri Wungirije wa Kivu ya Ruguru mu buyobozi bwashyizweho na AFC/M23, na we mu butumwa yatanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko drônes zarashe ibisasu mu mujyi wa Goma, avuga ko “uku kumena amararo gukorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa” bukwiye kuzirengera ingaruka zabyo.
Manzi Willy yakomeje agira ati “Uru rwego rw’iburabushishozi rigaragazwa n’uruhande rwa Kinshasa, ntirukwiye gukomeza guhabwa ubudahangarwa.”
Avuga ko Umuryango Mpuzamahanga udakwiye gukomeza kurangwa n’uburyarya muri ibi bibazo uhengamira ku butegetsi bwa Congo “nyamara Tshisekedi akomeje koreka imbaga y’abaturage, ahubwo urundi ruhande rugategekwa kubahiriza agahenge?”
Umuhuzabikorwa Wungirije wa AFC/M23, Betrand Bisimwa na we muri iki gitondo, yatangaje ko Umujyi wa Goma uri kwibasirwa n’ibitero bya drônes z’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Bisimwa yatangaje ko uku kurenga ku gahenge gukabije gukomeje gukorwa n’uruhande bahanganye, guha ububasha iri huriro na ryo kurenga ku gahenge mu buryo bwa burundu, kuko ryakomeje kubyirengagiza igihe kinini.


RADIOTV10









