Gufasha urubyiruko kwipimisha virusi itera SIDA imwe mu ntego z’ikigo cy’urubyiruko “Rwanda Health Initiative for Youth and Women

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Musanze bavuga ko kwegerezwa serivisi zo kwipimisha virusi itera SIDA nta kiguzi, bituma bamenya uko bahagaze ku bijyanye n’icyo cyorezo bakarushaho no gufata ingamba zo kukirinda.

Ikigo Rwanda Health Initiative for Youth and Women cyashinzwe mu mwaka wa 2017 mu karere ka Musanze mu murenge wa Muhoza, hakaba hamwe mu ho urubyiruko rugana rukipimisha virusi itera SIDA nta kiguzi.

Izindi Nkuru

Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye n’itangazamakuru ubwo bari baje kuri iki kigo, bagaragaje akamaro kibafitiye.

Ifitineza Aimee Afia, umukobwa w’imyaka 23 y’amavuko utuye mu murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze. Avuga ko  ari  ingenzi kumenya uko ubuzima bwe buhagaze ku birebana na Virus itera SIDA.

Ati: “Iyo bagupimye bagasanga uri muzima bakubwira ko ugomba gukomeza kwirinda, wifata cyangwa se ukoresha agakingirizo.”

Akomeza avuga ko hari bagenzi be  basanganye virus itera SIDA bikaba ngombwa kubagira inama bababwira uko bagomba kwitwara, uko bafata imiti neza, indyo yuzuye, kutiheba no gukomeza kwiteza imbere.

Niyoyita Jean Paul, umusore w’imyaka 24 y’amavuko nawe utuye mu Karere ka Musanze, yagize ati:”Kuba hano badufasha kwipimisha Virusi itera SIDA nta kiguzi, bituma nk’urubyiruko tubyitabira. Kumenya uko mpagaze bituma menya uko nitwara, iyo ngiye kwipimisha bampa n’ubujyanama, inama ngiriwe nkazikurikiza.”

Image

Abaganga biteguye gupima urubyiruko rwo mu karere ka Musanze

Akomeza avuga ko iyo usanze uri muzima, muganga agushimira uko witwaye akagusaba gukomeza kwirinda kwandura, wifata cyangwa se ukoresha agakingirizo.

Uru rubyiruko ruvuga kdi ko icyo rushyize imbere ari ukomeza kwirinda icyo aricyo cyose  cyaba intandaro yo kwandura  Virus itera SIDA.

Ifitineza Aimee Afia   yagize ati: “Buri wese aba afite uko yifuza kuzamera mu gihe kiri imbere ,ukavuga ko wifuza kuzaba umubyeyi mwiza, umuntu uzi gukora witeza imbere,uramutse uteshutse gato, ukishora mu mibonano mpuzabitsina ukandura Sida,hari igihe izo ntego zawe utazazigeraho, ahazaza hawe ntihagende neza.”

Mureshyankwano Jacqueline, umukozi ushinzwe kwakira abipimisha Virus itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu kigo cy’urubyiruko cyo mu murenge wa Muhoza (mu kigonderabuzima cya Muhoza, avuga ko abenshi mu baza kwipimisha Virus itera SIDA ba bafite hagati y’ imyaka 15 na 30 y’amavuko baba baratangiye gukora imibonano mpuzabitsina.

Ati: “Na mbere hose ni ngombwa kumenya uko umuntu ahagaze ariko byumwihariko tubabwira ko iyo bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye,tubashishikariza kwitabira kwipimisha Virus itera SIDA. Bashobora kdi kwandura virusi itera SIDA bitewe no gukoresha ibikoresho bikomeretsa.

Akomeza avuga ko “Icya mbere tubigisha ni ukwirinda gukora imibonano mpuzabitsina bakiri bato, ariko tukanabigisha ko igihe baba bagiye kuyikora, bakoresha agakingirizo.”

Image

Urubyiruko rwakangukiye kwipimisha SIDA

Jeannine Umunyana ushinzwe ibikorwa by’umushinga, avuga ko mu bipimisha virusi itera SIDA mu kigo cy’urubyiruko cya Musanze, abagera kuri 1% basanga bafite Virus itera SIDA.

Ati: “Mbere ya COVID-19 twakiraga abantu nka 200 baje kwipimisha Virus itera SIDA, izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nazo turazivura.”

Ikigo cy’urubyiruko cya Musanze gitanga  kandi  izindi servisi zirimo gupima inda n’ubujyanama ku batwite, kuvura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, gutanga uburyo bwo kuboneza urubyaro n’udukingirizo, kwita ku bahuye n’ihohoterwa ndetse n’abagiye gushinga ingo.

Tubibutse ko imibare ya Ministeri y’ubuzima yavuye mu bushakashatsi bwa RPHIA, ubushakashatsi bwakozwe na Guverinoma y’u Rwanda, Gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yo kurwanya SIDA (PEPFAR), Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe kugenzura no gukumira indwara z’ibyorezo (CDC), n’Umushinga wa Kaminuza ya Columbia ushinzwe kurwanya virusi itera SIDA (ICAP), bukamurikwa ku mugaragaro tariki 22 Ukwakira 2019, igaragaza ko mu kiciro cy’abafite hagati y’imyaka 15 na 49 ari naho urubyiruko rubarizwa, ubwandu bwa Virusi itera SIDA buri kuri 2,6%.

Image

Kwipimisha SIDA bikorerwa ku kigo nderabuzima nta kiguzi

Nk’ikigo gihuriza hamwe urubyiruko, Rwanda Health Initiative for Youth and Women, hashingiwe ku bwitabire bw’urubyiruko rugana iki kigo, ifite intego yo gufasha urubyiruko kumenya uko ruhagaze, ibizatanga umusanzu munini mu kumanura imibare y’abandura Virusi itera SIDA, n’urubyiruko rurimo.

Inkuru ya Assoumani TWAHIRWA/Radio/TV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru