Umunyamakuru Miss Bagwire Keza Joannah yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakuru Bagwire Keza Joannah wabaye Nyampinga w’Umuco muri Miss Rwanda 2015, yambitswe impeta n’umusore witwa  Murinzi Michel bamaze igihe bakundana mu ibanga rikomeye.

Nk’uko yabitangaje anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, Miss Bagwire Keza Joannah yagize ati “twafashe icyemezo cya burundu, rukundo rwanjye warakoze kumpera ubuzima igisobanuro.”

Izindi Nkuru

Uyu mukobwa yahise akurikizaho amafoto amugaragaza yambikwa impeta n’uyu musore.

Uretse kuba yaranegukanye ikamba rya Nyampinga w’Umuco, Keza asanzwe ari n’umunyamakuru wa Kiss FM.

Bagwire mu 2018 yinjiye mu itangazamakuru yimenyereza umwuga muri RBA, aha aza kuhava mu 2019 ubwo yerekezaga kuri KISS FM.

Uyu mukobwa akora mu biganiro bitandukanye, by’umwihariko “Girls talk” kiba kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu saa mbiri z’ijoro.

Image

Umunyamakukazi Miss Bagwire Keza Joannah yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga

Mu Ukuboza 2018, yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ibarurishamibare yakuye muri Mount Kenya University.

Bagwire yamamaye ubwo yari muri Miss Rwanda mu 2015. Mu Ugushyingo 2015 na bwo yongeye kuvugwa ubwo yegukanaga ikamba ry’Igisonga cya Kane muri Miss Heritage Global mu 2015, aho yari ahanganye n’abakobwa 44 bo mu bihugu bitandukanye.

Image

Ubwo aba bombi bari bamaze kwemeranya gahunda yo kubana bahisa bahoberana

Aya marushanwa yabereye i Johanesbourg muri Afurika y’Epfo, ku wa 15 Ugushyingo 2015 ikamba ryegukanwa na Ziphozinhle Ntlanganiso wo muri Afurika y’Epfo.

Inkuru ya Jean Paul Mugabe/RadioTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru