• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umunyamakuru ‘Yago’ yatanze umucyo ku byavugwaga ko hagati ye n’umukobwa babyaranye bitameze neza

radiotv10by radiotv10
26/06/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Umunyamakuru ‘Yago’ yatanze umucyo ku byavugwaga ko hagati ye n’umukobwa babyaranye bitameze neza
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent wamamaye nka ‘Yago Pon Dat’ yemeje ko yatandukanye n’umukobwa babyaranye banabanaga, avuga ko yamusize akanajya umwana wabo.

Ni nyuma yuko habanje kuvugwa amakuru ko uyu munyamakuru yaba yatandukanye n’uyu mukobwa witwa Teta Christa, kubera ubutumwa bwari bwabanje gutangazwa na Yago ubwe, aho yavuze ko yahuye n’urukundo rw’ikinyoma.

Nyuma y’ubu butumwa yari yatambukije ku mbuga nkoranyambaga, uyu munyamakuru yakoze ikiganiro yanyujije kuri YouTube, avuga ibyamubayeho, byo kuba yaramaze gutandukana na Teta Christa baheruse kubyarana umwana, banabanaga.

Yagize ati “ntabwo tukiri kumwe, ni na njye ubyivugiye, ari mu muryango we. Akaba ameze neza ndetse n’umwana akaba ameze neza.”

Yago yavuze ko kuri we agikunda uyu mukobwa ndetse ko nta ruhare yagize mu kuba yamutaye akigendera akanajyana umwana wabo.

Ati “Ntabwo nigeze nirukana umuntu nakundaga, nta nubwo nigeze mukubita. Ikindi mugomba kumenya ni uko yansezeye ntari mu rugo, ndi mu kazi, anyoherereza ubutumwa ambwira ko agiye.”

Uyu munyamakuru akomeza avuga ko nubwo ari umugabo uhangana n’ibibazo, ariko ibi byamubayeho byamukomerekeje kuko yumvaga bidashoboka kuko yabyumvaga mu ndirimbo gusa.

Ati “Ibaze umuntu ukunda, mumaze kubyara umaze kubona umwana wawe w’imfura w’umuhungu, umuntu akamutwara mu byumweru bitatu. Abantu mwabyaye mwe murabizi. Umuntu akagutwara umutima mu byumweru bitatu utanahari.”

Yago yavuze ko urushako atari ikintu cyoroshye, avuga ko adatewe ipfunwe n’abamuseka, kuko ibyamubayeho bishobora no kuba ku wundi wese.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 8 =

Previous Post

Obasanjo nyuma y’ibiganiro yagiranye n’Abakuru b’u Rwanda na DRC yavuze ikigiye gukurikiraho

Next Post

Minisitiri Nduhungire yakuyeho urujijo ku badasobanukiwe ibigiye gusinywa hagati y’u Rwanda na DRCongo

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
U Rwanda rwatanze umucyo ku ruhande rwarwitiriwe mu myanzuro y’ibyasabwe u Burusiya

Minisitiri Nduhungire yakuyeho urujijo ku badasobanukiwe ibigiye gusinywa hagati y’u Rwanda na DRCongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.