Sunday, August 9, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

Umunyamakuru Paul Rutikanga yasezeranye mu mategeko

Umunyamakuru Paul Rutikanga yasezeranye mu mategeko

Umunyamakuru Paul Rutikanga wamenyekanye asoma amakuru kuri Tereviziyo Rwanda, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bamaze igihe bakundana.

Isezerano ryasize Paul Rutikanga n’umukunzi Uwera Coroline ari umugore n’umugabo, ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane wa 26 Kamena 2025 mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Mu butumwa uyu munyamakuru yanyujije ku mbuga ze nkoranambaga, yagaragaje ko ari intambwe nziza y’urukundo rwabo ndetse bashyigikiwe n’imiryango yombi

Yagize ati “Ntabwo twasinye byo gusinya ku mpapuro, ahubwo twasinye kubana mu rukundo no kwaguka.”

Paul Rutikanga yongeyeho ko we n’umukunzi we Caroline bashyigikiwe n’imiryango hamwe n’amasengesho bifite intego ihamye. Biteganijwe ko ubukwe bwabo buzaba ku wa 29 Kanama 2025.

Rutikanga utagikunda kugaragara mu bijyanye no gusoma amakuru, mu mavugurura aheruka gukorwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yasize agizwe Umuyobozi ushinzwe imikoranire n’abafatanyabikorwa muri iki Kigo.

Akanyamuneza ni kose kuri Paul Rutikanga na Carol basezeranye imbere y’amategeko
Carol yahamije isezerano ryo kuzabana na Paul Rutikanga nk’uko babyiyemeje

Felix NSENGA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + three =