Abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (Rwanda Swimming Federation/RSF) basoje inama y’inteko rusange banzura ko bagiye guafatanya mu ruganba rwo kuzamura agaciro k’uyu mukino mu gihugu ku buryo bizabafasha gutsinda amarushanwa mpuzamahanga atandukanye arimo n’imikino Olempike bakunze kwitabira.
Uku gusenyera umugozi umwe muri iri shyirahamwe byanzuwe kuri iki Cyumweru tariki 26 Nzeri 2021 ubwo hasozwaga imirimo y’inama y’inteko rusange y’iri shyirahamwe (RSF), inama yaberaga muri Olympic Hotel iri mu murenge wa Kimironko mu mujyi wa Kigali.
Muri iyi nama y’inteko yari iyobowe na Girimbabazi Pamela usanzwe ari perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo koga (RSF), abanyamuryango basanze icyatuma barushaho gukomeza umukino ukagira imbaraga ari uko bagomba gushaka ahava amikoro azajya abafasha mu gushyira mu bikorwa gahunda z’itera mbere ry’umukino.
Iyo urebye aho ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (RSF) bakura amikoro usanga amafaranga bifashisha ari miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda (25,000,000 FRW) bahabwa n’impuzamashyirahamwe y’umukino wo koga ku isi (FINA).
Aya mafaranga niyo akora ibikorwa byose iri shyirahamwe riba rifite buri mwaka kuko nta bandi baterankunga cyangwa abandi bafatanya bikorwa bakorana muri gahunda yo kuzamura agaciro k’umukino nyirizina.
Girimbabazi Pamela umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (Rwanda Swimming Federation/RSF) avuga ko kuri ubu basanze basa n’aho bagomba guhaguruka bagahera hasi bubaka umukino bizajyana na gahunda irambye yo gushaka abaterankunga bafatanya.
“Nk’uko nanabisabye abanyamuryango, umukino wo koga mu Rwanda turi mu nzira yo kwiyubaka. Niyo mpamvu mu nama y’inteko rusange twasabye ko twashyiraho komisiyo ishinzwe gushaka amasoko kugira ngo ababifitemo ubushobozi bazadufashe dukorane bakore ubuvugizi tubone abafatanyabikorwa n’abaterankunga kuko inkunga tubona ntihagije ugereranyije n’ibikorwa tuba dufite.” Girimbabazi
Girimbabazi Pamela umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (Rwanda Swimming Federation/RSF)
Mbere y’uko haterana inama y’inteko rusange ya RSF, habanje kubaho amahugurwa yahawe abayobozi b’amakipe atandukanye abarizwa muri iri shyirahamwe muri gahunda yo kubahugura imiyoborere ya siporo, bizabafasha mu kunoza neza imigenzereze yabo mu makipe bayoboye.
Muri iyi nama kandi abanyamuryango barebeye hamwe ahi gahunda y’amezi atandatu bari bihaye yagombaga gutangira muri Nyakanga 2021 ikazasozwa mu Ukuboza 2021, basanze hari ibyakozwe birimo no kohereza abakinnyi babiri mu mikino Olempike iheruka kubera i Tokyo mu Buyapani. Aba bakinnyi yari, Maniraguha Eloi waserutse mu cyiciro cy’abagabo na Alphonsine Agahozo waserutse mu cyiciro cy’abagore.
Inama y’inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (RSF)
Mu mezi asigaye kugira ngo basoze gahunda bakomeje, RSF barateganya kuzitabira amarushanwa mpuzamahanga azategurwa n’impuzamashyirahamwe y’umukino wo koga ku isi nk’uko Girimbabazi Pamela yabisobanuriye abanyamakuru.
“Turateganya kuzitabira amarushanwa mpuzamahanga ari kuri gahunda ya FINA. Hari ayazaba mu Ukuboza 2021 i Abu Dhabi, mbere yaho tuzaba twarohereje abandi muri Ghana mu marushanwa azakinwa mu Ukwakira 2021” Girimbabazi
Mu bitekerezo bitandukanye abanyamuryango batanze bemeranyije gusenyera umugozi umwe
Girimbabazi Pamela avuga ko mu gihe abakinnyi b’u Rwanda bazaba babashije kwitwara neza muri aya marushanwa mpuzamahanga bizabongerera ubunararibonye bwo ku rwego rwo hejuru ku buryo binafasha abari munsi ye bazaba basigaye mu gihugu.