Boniface Metacha Mnata wahoze ari umunyezamu wa mbere wa Yanga SC kuva mu 2019 akaza kuyivamo nyuma y’isozwa ry’umwaka w’imikino 2020-2021, yamaze gusinya muri Polisi Tanzania n’ubundi ikina icyiciro cya mbere muri Tanzania.
Mnata w’imyaka 22 wari mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yatwaye irushanwa rya CECAFA U23, asanzwe ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Tanzania “Taifa Stars”.
Mnata wasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Polisi Tanzania, yavuye muri Yanga SC nyuma y’uko yananiwe kwitwara neza mu mpera z’umwaka w’imikino mbere y’uko bamuha amasezerano mashya, umurongo wishwe no gutuka abafana.
Boniface Metacha Mnata yakiriwe muri Polisi Tanzania
Boniface Metacha Mnata yageze muri Yanga SC mu 2019 avuye muri Mbao FC yakinnyemo umwaka umwe (2018-2019) akaba naho yarahageze avuye muri Azam FC(2017-2018).
- Click to share on Twitter (Opens in new window)
- Click to share on Facebook (Opens in new window)
- Click to share on WhatsApp (Opens in new window)
- Click to share on LinkedIn (Opens in new window)
- Click to share on Telegram (Opens in new window)
- Click to print (Opens in new window)
- Click to share on Skype (Opens in new window)
- Click to email this to a friend (Opens in new window)