Saturday, September 26, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yagaragarije abaturage icyo bakora ngo inzoga zitujuje ubuziranenge zirandurwe burundu

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yagaragarije abaturage icyo bakora ngo inzoga zitujuje ubuziranenge zirandurwe burundu

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique yasabye abaturage bo mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru gutanga amakuru ku hakigaragara ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kugira ngo birandurwe burundu.

Abaturage hirya no hino mu gihugu kuri uyu wa Gatandatu bazindukiye mu muganda rusange, aho mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, uyu muganda wahujwe n’ubukangurambaga bwo kubaka umuryango utekanye no kurwanya ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yifatanyije n’abaturage ba Kibeho mu muganda, nyuma agirana na bo ikiganiro cyibanze ku kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye, kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi mu rubyiruko, ndetse no guhashya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Yasabye abaturage kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge batanga amakuru ku gihe igihe babonye aho bicururizwa cyangwa bikorerwa.

Yagize ati: “Kuba muzima bijyana no kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera. Niba hari aho unyuze babicuruza, menyesha ubuyobozi.”

Yakomeje avuga ko iterambere igihugu cyifuza rigomba gusanga abaturage bafite ubuzima bwiza kandi bashoboye.

Ati: “Iterambere twifuza tuzarigeraho turi bazima, rigomba gusanga abaturage bameze neza, bari ‘sober’. Ntabwo wazana iterambere ku rundi ruhande abaturage bari kwicwa n’ibiyobyabwenge.”

Bamwe mu baturage bitabiriye umuganda bavuga ko ingamba Leta yafashe mu guhashya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge zatangiye kugira uruhare mu kugabanya ibibazo byaterwaga n’ikoreshwa ryabyo mu miryango.

Nambajimana Alexis yagize ati: “Mbere hari abagabo banywaga ibyo binyobwa ku buryo umuryango wabaga ubabaye, kuko hari igihe umubyeyi yamaraga umwanya munini mu businzi aho gukora no kwita ku bana. Ubu kuba Leta yarafashe ingamba zo kubihashya byagize impinduka.”

Kabera Elie yavuze ko n’urubyiruko rwagiraga ingaruka zikomeye ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Yagize ati: “Hari urubyiruko rwamaraga umwanya munini mu kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge, bigatuma rutabona umwanya wo gukora cyangwa kwiteza imbere. Kuba ibyo binyobwa biri guhashywa ni ingenzi.”

Minisitiri Habimana yagiriye inama abatarava ku izima bakibitse ibinyobwa bitemewe kubitanga hakiri kare, abibutsa ko urugamba rwo kubihashya ruzakomeza kandi ko uzafatwa azabihanirwa.

Yongeye gusaba abaturage kudaceceka, ahubwo bagatanga amakuru ku buyobozi igihe babonye ibikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge cyangwa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Minisitiri yakoranye n’abaturage umuganda

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × five =