Saturday, September 26, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Gisagara: Umugabo arakekwaho guhengera abaturanyi be basinziriye akajya gutwika uruzitiro n’amatungo byabo

Gisagara: Umugabo arakekwaho guhengera abaturanyi be basinziriye akajya gutwika uruzitiro n’amatungo byabo

Umugabo wo mu Murenge wa Musha mu Karere ka Gisagara arakekwaho kwitwikira ijoro agahengera abaturanyi be basinziriye, akajya gutwika uruzitiro rw’urugo rwabo rugashya rugakongoka, ndetse n’amatungo yabo agakomerekera, bivugwa ko yabitewe n’amakimbira bafitanye nk’abaturanyi.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Rwabuhanga, Akagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Musha mu Karere ka Gisagara, bavuga ko batunguwe no kubona uruzitiro rw’urugo rw’umuturanyi wabo rushya, umuriro ugakomereza ku kiraro cy’amatungo.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko yafashe umugabo ukekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa, aho amakuru y’ibanze agaragaza ko bishobora kuba bifitanye isano n’amakimbirane yo mu miryango yombi.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira uwa 25 Nzeri 2026, ahagana saa 23h00, ubwo NYIRANSAGUYE Adeliphine n’abo mu rugo bari basinziriye. Umuriro wafashe uruzitiro rw’urugo, ukomereza ku kiraro cy’amatungo cyarimo inka 2 n’ingurube 1.

Aya matungo yatwitswe n’umuriro, ingurube nyuma iza gupfa, inka zirakomereka, zikaba ziri kwitabwaho no kuvurwa n’umuganga w’amatungo.

Bagirishya Aime ni umwe mu baturanyi be, yavuze ko iki gikorwa gishobora kuba gifitanye isano n’amakimbirane amaze igihe hagati y’imiryango, aho ngo hari umusore wateye inda umukobwa, yanga kumugira umugore, aho bakeka ko byaba byakozwe n’uwo musore cyangwa umwe mu muryango we.

Ati: “Hari amakimbirane amaze igihe hagati y’iyi miryango, kandi abaturage bakeka ko ashobora kuba ari yo yatumye habaho iki gikorwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko Polisi yafashe uwitwa NDINKABANDI Vincent, ushyirwa mu majwi n’abaturage, ukekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa cy’ubugome.

Ati: “Hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abaturage, Polisi hari umuturage yafashe ukekwaho kugira uruhare mu gutwika uruzitiro rw’urugo. Ubu yashyikirijwe RIB kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.”

CIP Hassan Kamanzi yavuze ko ukekwaho icyaha yashyikirijwe RIB kuri Sitasiyo ya Save kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse, hamenyekane niba hari uruhare yagize muri iki gikorwa.

Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage kwirinda gukemura amakimbirane bakoresheje urugomo, ahubwo bakitabaza inzego zibishinzwe, Inshuti z’Umuryango igihe hari ikibazo, kugira ngo gikemurwe mu buryo bw’amahoro kandi bwubahirije amategeko.

Polisi irakomeza gusaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwirinda no gukumira amakimbirane, bagakomeza kurangwa n’umuco mwiza wo gutanga amakuru ku gihe kandi vuba, hagamijwe gukumira icyaricyo cyose cyahungabanya umutekano n’ituze by’abaturage, kuko kubikora ari inshingano ya bose.

Yashumitse uruzitiro w’abaturanyi
Amatungo yabo yahiye

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 4 =