Guverinoma yanyomoje ibyatangajwe ko Busingye yakuwe ku Buminisitiri kubera ibyo yatangaje kuri Rusesabagina

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje ibyatangajwe ko Johnston Busingye yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta kubera kwemera ko leta ari yo yishyuye indege yagejeje Paul Rusesabagina mu Rwanda.

Ibinyamakuru bikomeye birimo Daily Mail byagarutse ku busabe bw’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongerezam Chris Bryant wavuze ko Guverinoma y’Igihugu cye idakwiye kwemera ko Johnston Busingye ahagarararira u Rwanda muri kiriya Gihugu ngo kubera uruhare yagize mu ishimutwa ryakorewe Rusesabagina Paul.

Izindi Nkuru

Ibyatangajwe n’iyi Ntumwa ya Rubanda, byuririweho n’Ibinyamakuru nka Dail Mali na The Times, byongeye gushinja Guverinoma y’u Rwanda ibinyoma byo kuba yarashimuse Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.

Daily Mail yatangaje ko kuba yari Minisitiri w’Ubutabera yakurwa kuri uyu mwanya akagirwa Ambasaderi, ari ukumumanura mu nteta kubera kuba yaremeye ko Leta y’u Rwanda ari yo yishyuye Indenge yagejeje Paul Rusesabagina.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yanyujije kuri Twitter ubutumwa bwamagana ibi byatangajwe n’ibi binyamakuru.

Yagize ati “Daily Mail na The Times birayobya rubanda mu gihe byoroshye kugenzura bikamemya ukuri. Johnston Busingye wagenwe nka Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza yitwaye neza mu kazi ubwo yari Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta kuva muri 2013.”

Yolande Makolo yagarutse ku ifatwa rya Rusesabagina, avuga ko ryanyuze mu mucyo ndetse ko byagizwemo uruhare n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwari rukurikiranye Paul Rusesabagina nk’umuntu wari ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.

Ati “Guverinoma y’u Rwanda yabitanzeho umucyo inshuro nyinshi kuva muri Nzeri 2020 uko n’impamvu Paul Rusesabagina yanyurishijwe mu nzira zihishe kugira ngo agezwe mu Rwanda.”

Yolande Makolo yasoje ubutumwa bwe avuga ko Paul Rusesabagina yaciriwe urubanza runyuze mu mucyo we n’abandi bantu 20 baburanaga hamwe mu rubanza ruregwamo ibifitanye isano n’umutwe wa FLN.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru