Guverinoma y’u Rwanda yatanze konji

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uyu munsi tariki 08 Mata 2024 ari umunsi w’ikiruhuko rusange.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, rivuga ko “imenyesha abakoresha n’abakozi mu nzego za Leta n’iz’Abikorera ko Guverinoma y’u Rwanda yatanze ikiruhuko tariki ya 8 Mata 2024.”

Izindi Nkuru

Ni ikiruhuko gitanzwe ku munsi ukurikira tariki 07 Mata 2024 watangirijweho ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Itangazo ritanga iki kiruhuko, rije rikurikira iryari ryatangajwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ku wa 06 Mata 2024, ryavugaga ko none tariki 08 Mata 2024 ari umunsi w’akazi.

Ibi biteganywa n’Iteka rya Perezida No 062/01 ryo ku ya 19 Ukwakira 2022 rigena iminsi y’ikiruhuko rusange, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 28.

Ubusanzwe iyo umunsi wo gutangiza icyumweru cyo Kwibuka, byahuriranaga n’umwe mu minsi y’impera z’icyumweru, ku munsi wa mbere w’akazi wabaga ari ikiruhuko, ariko iri teka rikaba ryarateganyije ko nta kiruhuko gitangwa ku munsi wo gutangirizaho ibikorwa byo Kwibuka.

Guverinoma isanzwe ifite ububasha bwo gutanga umunsi w’ikiruhuko, ikaba yagennye ko none tariki 08 Mata 2024, ari umunsi w’ikiruhuko ku bakozi ba Leta ndetse n’abo mu nzego z’abikorera.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru