Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Habura iminsi micye ngo habe igitaramo gitegerejwe na benshi i Kigali hongewemo umuhanzi ugezweho

radiotv10by radiotv10
24/09/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Habura iminsi micye ngo habe igitaramo gitegerejwe na benshi i Kigali hongewemo umuhanzi ugezweho
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi Angel Mutoni yongewe mu bahanzi bazataramira abazitabira igitaramo ‘World Champs Night Life’ kizaherekeza Shampiyona y’Isi y’amagare, cyanatumiwemo abahanzi bakomeye mu karere Bensoul na Nvirii the storyteller.

Uyu muhanzikazi kandi yiyongereye ku bandi bahanzi Nyarwanda bazaririmba muri iki gitaramo ari bo Kid From Kigali na Shemi.

Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo gususurutsa abazaba bitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare igiye kumara icyumweru ibera mu Mujyi wa Kigali ndetse cyashyizwe ku munsi ubanziriza uwa nyuma wayo.

Uretse Angel Mutoni, Abanya- Kenya Bensoul na Nvirii the storyteller bamaze kwemezwa ko bazacyitabira, abarimo Shemi na Kid from Kigali batangajwe nk’abazafatanya na bo mu gitaramo ‘World Champs Night Life’ kizabera muri Kigali Universe ku wa 27 Nzeri 2025.

Bensoul utegerejwe i Kigali amaze gukorana n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda mu mishinga y’indirimbo, uyu akaba yarifashishije The Ben na Ariel Wayz kuri album ye yise ’The Party & The After Party’.

Bensoul Kandi aherutse gukorana na Alyn Sano indirimbo ‘Chop chop’ iri mu zigezweho muri iyi minsi.

Naho Nviiri the storyteller, si ubwa mbere agiye gutaramira i Kigali, kuko muri 2024 yitabiriye igitaramo cya Kivumbi King cyabereye muri Kigali Universe.

Nviiri the Storyteller ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo n’umucuranzi wa gitari wamenyekanye cyane muri 2019 ubwo yinjiraga muri Sol Generation Records, sosiyete y’umuziki yashinzwe n’itsinda rya Sauti Sol.

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo ’Extravaganza’ yatumye amenyekana muri Afurika no hanze yayo. Ubu afite imyaka 34, akaba akunze kuririmba injyana za Afropop, Soul na R&B.

Bensoul ategerejwe i Kigali
Na Nviiri the Storyteller
Shemi na we azaririmba muri iki gitaramo
Na Kid From Kigali

Sandy
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × one =

Previous Post

Umuryango Mpuzamahanga wagize icyo usaba Cameroon ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bafunzwe

Next Post

Ibiteye amatsiko wamenya kuri Dembélé wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka ku Isi

Related Posts

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

by radiotv10
24/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasabye urubyiruko ruhanganisha abahanzi The Ben na Bruce Melodie kubihagarika, yemeza ko kuri...

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Sengabo Jean Bosco uzwi nka ‘Fatakumavuta’ wakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka ibiri n’amezi atandatu, ubura amezi ane ngo akirangize, yasezeranyije...

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

by radiotv10
22/12/2025
0

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah; yatangaje ko azitabira igitaramo ‘The Nu-Year Groove’ kizaririmbamo The Ben na Bruce...

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk, yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi uzwiho ubuhanga mu gusoma amakuru kuri Televiziyo, yatangaje itariki azakoreraho ubukwe n’umukunzi we. Uyu munyamakuru ukorera...

IZIHERUKA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya
AMAHANGA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

by radiotv10
25/12/2025
0

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

25/12/2025
Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibiteye amatsiko wamenya kuri Dembélé wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka ku Isi

Ibiteye amatsiko wamenya kuri Dembélé wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.