Thursday, July 9, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

Mu rugo rw’umuhanzi w’umuraperi Ngenzi Serge wamenyekanye nka Neg G The General, utuye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, hapfiriye umuntu na we bivugwa ko ari umuhanzi wari waje kumusura.

Uwapfuye ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30, wari wasuye uyu muhanzi mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 rishyira kuri uyu wa Kane tariki 09 Mata 2026.

Amakuru avuga ko uyu mugabo na we usanzwe ari umuhanzi yitabye Imana nyuma y’umwanya muto ageze mu rugo rw’uyu muhanzi, ariko akaba yari yaje ataka ko aribwa umutwe no mu nda, akaba yari aturutse mu Karere ka Gasabo.

Urupfu rw’uyu muntu rwanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, wavuze ko nyakwigendera yari yageze mu rugo rw’uwo yasuye saa tanu z’ijoro, agiye gusura uyu witwa Ngenzi Serge [Neg G The General].

CIP Gahonzire Wellars yagize ati “Ahageze ni bwo yatangiye gutaka umutwe no mu nda, undi yahise agerageza kumushakira ubutabazi bw’ibanze, ahamagaza Imbangukiragutabara, ariko abaganga bahageze basanga yamaze kwitaba Imana.”

Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zahise zitangira gukora iperereza ku cyaba cyahitanye uyu muntu, mu gihe nta n’umwe uratabwa muri yombi waba ukekwaho kurugiramo uruhare.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma.

Neg G the General usanzwe anakora akazi ko gutunganya umuziki, ni umwe mu baraperi bakanyujijeho, aho yamenyakanye cyane mu ndirimbo nka ‘Parles’, ‘Arifunga’, ‘Karara’ yakoranye na The Ben, ndetse n’izindi zinyuranye.

Umuhanzi Neg G The General
Neg G The General ari mu bafashije inzego kugeza umurambo mu modoka ya Polisi

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 2 =