Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hafunguwe Ibiro by’Akarere ka Burera hanatangazwa amafaranga byuzuye bitwaye

radiotv10by radiotv10
18/06/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hafunguwe Ibiro by’Akarere ka Burera hanatangazwa amafaranga byuzuye bitwaye
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwafunguye ku mugaragaro inyubako nshya y’Ibiro by’Akarere ka Burera, bunatangaza ko yuzuye itwaye akabakaba miliyari 3 Frw.

Iki gikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kamena 2024, cyayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajayaruguru, Mugabowagahunde Maurice wari kumwe n’abandi bayobozi ku Rwego rw’Intara, barimo abo mu nzego z’Umutekano n’izo mu miryango itari iya Leta, nk’abanyamadini n’amatorero nk’Umushumba wa Diyoseze Gatulika ya Ruhengeri, Vincent Harolimana.

Nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajaruguru, “iyi nyubako nshya y’Ibiro by’Akarere ka Burera yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari eshatu.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde yageneye ubutumwa abaturage b’Akarere ka Burera ndetse n’ubuyobozi bwako, nyuma y’uko hatashywe ibi biro bishya by’Akarere kabo.

Yagize ati “Abaturage baributswa ko inyubako ari iyabo, bagasabwa kuyifata neza. Abakozi b’Akarere bo barasabwa kurushaho gutanga serivisi nziza ku muturage.”

Bamwe mu baturage bo muri aka Karere kandi na bo bishimiye iyi nyubako nshya y’Ibiro by’Akarere kabo igizwe n’ibyumba 48, bavuga ko igiye gutuma bahabwa serivisi zinoze kandi zihuse, kuko zizajya zitangirwa ahantu hagutse.

Nyuma y’uyu muhango wo gufungura ku mugaragaro Ibiro bishya by’Akarere ka Burera, hahise hakurikiraho Inama Mpuzabikorwa y’aka Karere, igamije kurebera hamwe intambwe imaze guterwa n’aka Karere mu iterambere ryako n’abagatuye.

Nanone kandi abayobozi bitabiriye iyi nama kuva ku nzego zo hasi, bagize umwanya wo kungurana ibitekerezo ku cyerekezo cy’aka Karere ka Burera.

Iyi nama Mpuzabikorwa y’Akarere ka Burera, na yo yayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yarimo n’abagize Inama y’Umutekano itaguye y’iyi Ntara, ndetse n’abayobozi bahagarariye abandi mu Karere ka Burera, kuva ku rwego rw’Akarere kugeza ku rwego rw’Umudugudu.

Hakozwe umuhango wo gufungura ku mugaragaro inyubako nshya y’ibiro by’Akarere ka Burera
Yafunguwe na Guverineri Maurice

Hahise hakurikiraho inama mpuzabikorwa
Yarimo n’abafatanyabikorwa b’Akarere

N’abayobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 16 =

Previous Post

Dr.Biruta wahinduriwe inshingano mu mavuguru yabaye muri Guverinoma yinjiye muri Minisiteri y’Umutekano

Next Post

Tshisekedi n’abandi banyapolitiki bakomeye muri Congo bitabiriye umuhango w’ishyingurwa ry’umugore w’Umukozi w’Imana

Related Posts

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
13/01/2026
0

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Tshisekedi n’abandi banyapolitiki bakomeye muri Congo bitabiriye umuhango w’ishyingurwa ry’umugore w’Umukozi w’Imana

Tshisekedi n’abandi banyapolitiki bakomeye muri Congo bitabiriye umuhango w’ishyingurwa ry’umugore w’Umukozi w’Imana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.