Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwafunguye ku mugaragaro inyubako nshya y’Ibiro by’Akarere ka Burera, bunatangaza ko yuzuye itwaye akabakaba miliyari 3 Frw.
Iki gikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kamena 2024, cyayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajayaruguru, Mugabowagahunde Maurice wari kumwe n’abandi bayobozi ku Rwego rw’Intara, barimo abo mu nzego z’Umutekano n’izo mu miryango itari iya Leta, nk’abanyamadini n’amatorero nk’Umushumba wa Diyoseze Gatulika ya Ruhengeri, Vincent Harolimana.
Nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajaruguru, “iyi nyubako nshya y’Ibiro by’Akarere ka Burera yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari eshatu.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde yageneye ubutumwa abaturage b’Akarere ka Burera ndetse n’ubuyobozi bwako, nyuma y’uko hatashywe ibi biro bishya by’Akarere kabo.
Yagize ati “Abaturage baributswa ko inyubako ari iyabo, bagasabwa kuyifata neza. Abakozi b’Akarere bo barasabwa kurushaho gutanga serivisi nziza ku muturage.”
Bamwe mu baturage bo muri aka Karere kandi na bo bishimiye iyi nyubako nshya y’Ibiro by’Akarere kabo igizwe n’ibyumba 48, bavuga ko igiye gutuma bahabwa serivisi zinoze kandi zihuse, kuko zizajya zitangirwa ahantu hagutse.
Nyuma y’uyu muhango wo gufungura ku mugaragaro Ibiro bishya by’Akarere ka Burera, hahise hakurikiraho Inama Mpuzabikorwa y’aka Karere, igamije kurebera hamwe intambwe imaze guterwa n’aka Karere mu iterambere ryako n’abagatuye.
Nanone kandi abayobozi bitabiriye iyi nama kuva ku nzego zo hasi, bagize umwanya wo kungurana ibitekerezo ku cyerekezo cy’aka Karere ka Burera.
Iyi nama Mpuzabikorwa y’Akarere ka Burera, na yo yayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yarimo n’abagize Inama y’Umutekano itaguye y’iyi Ntara, ndetse n’abayobozi bahagarariye abandi mu Karere ka Burera, kuva ku rwego rw’Akarere kugeza ku rwego rw’Umudugudu.
RADIOTV10