Hagaragajwe abamara igihe kinini mu mirimo idahemberwa hagati y’abagore n’abagabo mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubushakashatsi ku mirimo idahemberwa mu Rwanda, bwagaragaje ko abagore ari bo bamara amasaha menshi muri iyi mirimo, aho barusha abagabo hafi amasaha 10 mu gihe cy’icyumweru.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byagaragajwe mu nama ya 11 y’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’isesengura rya Politiki (IPAR/ Institute of Policy Analysis and Research) yabaye muri iki cyumweru.

Izindi Nkuru

Ubu bushakashatsi bumaze imyaka itatu bukorwa mu Turere dutanu (Musanze, Burera, Gicumbi, Gakenke na Rwamagana), bwagaragaje ko abagore bamara amasaha 75,6 mu cyumweru bari muri iyi mirimo idahemberwa, mu gihe abagabo bo bayimaramo amasaha 66,4.

Ubu bushakashati kandi buvuga ko mu bice by’icyaro, ikigereranyo cyo gukora imirimo idahemberwa kiri ku masaha atandatu ku bagore mu gihe cy’umunsi, mu gihe mu mijyi ari amasaha abiri ku munsi.

Umuyobozi Mukuru wa IPAR Rwanda, Eugenie Kayitesi avuga ko muri iyi mirimo idahemberwa imyinshi ikorwa n’abagore.

Ati “Umugabo ntabwo aheka umwana, umugabo ntateka, umugabo ntajya kuvoma, umugabo ahingana n’umugore yego, ariko we yavayo akajya kwibanda muri ya mirimo yindi yo mu rugo.”

Yavuze kandi ko mu bice by’icyaro, abagore ari bo benshi batageze mu ishuri ku buryo badashobora gukora imirimo yinjiza umushahara.

Ati “Abadamu ahenshi abize ni bacye bashobora gukora ya mirimo ihemberwa, rero ugasanga abagabo ari bo bazana ya mafanga ahamberwa mu rugo, noneho abagore bakibanda kuri ya mirimo yo mu rugo.”

Eugenie Kayitesi avuga ko bikwiye ko mu itegeko ry’umurimo, hazamo guha agaciro iyi mirimo idahemberwa, ati “Bijye mu itegeko ry’imirimo, na yo tuyihe agaciro mu mafaranga, tumenye ngo muri GDP [umusaruro mbumbe w’Igihugu] yacu aya mafaranga na yo twayabara gute kugira ngo na yo yiyongeremo, kuko ni imirimo idakwiye kwibagirwa.”

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ushinzwe iterambere ry’Uburinganire no kongerera ubushobozi umugore, Silas Ngayaboshya; avuga ko kuba abagore ari bo bamara igihe kinini muri iyi mirimo idahemberwa, atari bo bigiraho ingaruka gusa, ahubwo zigera no ku bagabo, kuko na bo batabona umwanya wo kwisanzurana n’abagize umuryango.

Yagize ati “Ubushakashatsi ubundi bunerekana ko iyo umugabo n’umugore bafatanyije imirimo yo mu rugo n’iyo kwita ku bandi, banavumbura n’ibikenewe kurusha ibindi. Bakavumbura ko bashobora gushora mu kugura gaze kugira ngo imirimo yo guteka ibatware igihe gito.”

Ngayaboshya avuga ko iyi mirimo yo mu rugo idahemberwe, ikwiye gusaranganywa hadashingiwe ku gitsina nk’uko bimeze ubu, ahubwo hashingiwe ku bushobozi, ku bishimisha umuntu ndetse hashingiwe no ku mwanya abantu babona.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru