Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hagaragajwe abamara igihe kinini mu mirimo idahemberwa hagati y’abagore n’abagabo mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
30/03/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hagaragajwe abamara igihe kinini mu mirimo idahemberwa hagati y’abagore n’abagabo mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ubushakashatsi ku mirimo idahemberwa mu Rwanda, bwagaragaje ko abagore ari bo bamara amasaha menshi muri iyi mirimo, aho barusha abagabo hafi amasaha 10 mu gihe cy’icyumweru.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byagaragajwe mu nama ya 11 y’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’isesengura rya Politiki (IPAR/ Institute of Policy Analysis and Research) yabaye muri iki cyumweru.

Ubu bushakashatsi bumaze imyaka itatu bukorwa mu Turere dutanu (Musanze, Burera, Gicumbi, Gakenke na Rwamagana), bwagaragaje ko abagore bamara amasaha 75,6 mu cyumweru bari muri iyi mirimo idahemberwa, mu gihe abagabo bo bayimaramo amasaha 66,4.

Ubu bushakashati kandi buvuga ko mu bice by’icyaro, ikigereranyo cyo gukora imirimo idahemberwa kiri ku masaha atandatu ku bagore mu gihe cy’umunsi, mu gihe mu mijyi ari amasaha abiri ku munsi.

Umuyobozi Mukuru wa IPAR Rwanda, Eugenie Kayitesi avuga ko muri iyi mirimo idahemberwa imyinshi ikorwa n’abagore.

Ati “Umugabo ntabwo aheka umwana, umugabo ntateka, umugabo ntajya kuvoma, umugabo ahingana n’umugore yego, ariko we yavayo akajya kwibanda muri ya mirimo yindi yo mu rugo.”

Yavuze kandi ko mu bice by’icyaro, abagore ari bo benshi batageze mu ishuri ku buryo badashobora gukora imirimo yinjiza umushahara.

Ati “Abadamu ahenshi abize ni bacye bashobora gukora ya mirimo ihemberwa, rero ugasanga abagabo ari bo bazana ya mafanga ahamberwa mu rugo, noneho abagore bakibanda kuri ya mirimo yo mu rugo.”

Eugenie Kayitesi avuga ko bikwiye ko mu itegeko ry’umurimo, hazamo guha agaciro iyi mirimo idahemberwa, ati “Bijye mu itegeko ry’imirimo, na yo tuyihe agaciro mu mafaranga, tumenye ngo muri GDP [umusaruro mbumbe w’Igihugu] yacu aya mafaranga na yo twayabara gute kugira ngo na yo yiyongeremo, kuko ni imirimo idakwiye kwibagirwa.”

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ushinzwe iterambere ry’Uburinganire no kongerera ubushobozi umugore, Silas Ngayaboshya; avuga ko kuba abagore ari bo bamara igihe kinini muri iyi mirimo idahemberwa, atari bo bigiraho ingaruka gusa, ahubwo zigera no ku bagabo, kuko na bo batabona umwanya wo kwisanzurana n’abagize umuryango.

Yagize ati “Ubushakashatsi ubundi bunerekana ko iyo umugabo n’umugore bafatanyije imirimo yo mu rugo n’iyo kwita ku bandi, banavumbura n’ibikenewe kurusha ibindi. Bakavumbura ko bashobora gushora mu kugura gaze kugira ngo imirimo yo guteka ibatware igihe gito.”

Ngayaboshya avuga ko iyi mirimo yo mu rugo idahemberwe, ikwiye gusaranganywa hadashingiwe ku gitsina nk’uko bimeze ubu, ahubwo hashingiwe ku bushobozi, ku bishimisha umuntu ndetse hashingiwe no ku mwanya abantu babona.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 6 =

Previous Post

Isanganya rikanganye ryabaye ku bari bagiye muri Pasika ryasize igisa n’igitangaza cy’Imana

Next Post

Umutungo w’ikigega RNIT-Iterambere ugeze muri miliyari 41Frw nyuma yo kwikuba hafi 2 mu mwaka umwe

Related Posts

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

by radiotv10
15/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose...

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
15/07/2025
0

Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza,...

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

by radiotv10
15/07/2025
0

Crystal Ventures Ltd (CVL), one of Rwanda’s most prominent investment holding companies, has announced the appointment of Nick Barigye as...

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

by radiotv10
15/07/2025
0

Education authorities in Rwanda have announced that the upcoming academic year will bring several changes, including students in the lower...

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

by radiotv10
15/07/2025
0

In a landmark move aimed at strengthening international cooperation, Rwanda and Turkmenistan have officially established diplomatic relations. The signing ceremony...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umutungo w’ikigega RNIT-Iterambere ugeze muri miliyari 41Frw nyuma yo kwikuba hafi 2 mu mwaka umwe

Umutungo w’ikigega RNIT-Iterambere ugeze muri miliyari 41Frw nyuma yo kwikuba hafi 2 mu mwaka umwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.