Indege nto yo mu bwoko bwa Learjet 60 yari itwaye abantu icyenda yakoze impanuka ikomeye muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Hashyizwe hanze amashusho yafashwe ubwo iyi ndege yahanukaga ikisekura ku butaka nk’igisasu.
Amashusho n’amafoto bikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza iyi ndege yisekura hasi ibanje igice cyo hejuru, igahita ishwanyagurika inafatwa n’inkongi y’umuriro.
Iyi mpanuka yabereye hafi y’umuhanda wa Military Trail, hagati ya Cresthaven Boulevard na 10th Avenue, mu gace ka Greenacres muri Palm Beach County.
Nk’uko Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’indege (FAA) cyabitangaje, iyi ndege yari imaze guhaguruka mu Mujyi wa Austin muri Leta ya Texas, yerekeza ku Kirwa cya North Eleuthera muri Bahamas.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko mbere yo gukora impanuka, iyi ndege yagize ikibazo cyatumye imanuka ku muvuduko udasanzwe. Yavuye ku butumburuke bwa metero 10.744 igera kuri metero 2.667 mu gihe kirenze gato umunota umwe, imanuka ku muvuduko ugera kuri metero 107 mu isegonda.
Bigaragara ko iyi ndege yahanukanye umuvuduko udasanzwe kuko aho yaguye hacukutse icyongo kinini.
Guverineri wa Leta ya Florida, Ron DeSantis, yavuze ko iyi mpanuka yari ikomeye cyane, avuga ko indege yahanutse nk’igisasu.
Yagize ati “Biragaragara ko iyi yari impanuka ikomeye cyane y’indege. Yasaga n’igisasu kiri kugwa, isiga umwobo munini ku nkengero z’umuhanda.”
Ron DeSantis yakomeje avuga ko abantu bazayibuka nk’impanuka ikomeye yagize ingaruka zikomeye.
RADIOTV10