Bamwe mu bacuruzi bo ku Mugabane wa Afurika, bavuga ko hakiri imbogamizi mu kohereza ibicuruzwa mu Bihugu byo muri uyu Mugabane nyamara uri kwinjira mu isoko rusange uhuriyeho, ku buryo iri soko rikigoye kugera ku ntego.
I Kigali mu Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2024, hatangijwe inama y’Ihuriro rya kabiri yya ‘Biashara Afrika’ rigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange Nyafurika (AfCFTA).
Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame, yanitabiriwe n’abayobozi banyuranye, ndetse n’abacuruzi b’ibigo binini n’ibito n’ibiciriritse.
Bamwe mu bacuruzi bitabiriye iyi nama, bavuga ko hakiri imbogamizi muri iri soko rusange ryo korohereza Ibihugu bya Afurika guhahirana.
Huaba Onebale Ben, rwiyemezamirimo wo muri Botswana, yagize ati “Ni ikibazo gikomeye cyane, mu Gihugu iyo udafite icyemezo cy’inkomoko ntuba ushobora kohereza ibicuruzwa byawe mu bindi Bihugu. Indi mbogamizi ni uko uburyo dupakira ibicuruzwa byacu hari Ibihugu bitabyemera.”
Akomeza agira ati “Abayobozi ba Afurika bakwiye gushyiraho amabwiriza yoroshye ajyanye no kohereza ibicuruzwa mu mahanga.”
Umunyamabanga Mukuru w’Isoko Rusange rya Afurika, Wamkele Mene; yavuze ko bishimiye aho Ibihugu bigeze byinjira muri aya masezerano y’isoko rusange Nyafurika ndetse no gutangira kuyashyira mu bikorwa, gusa avuga ko hakirimo imbogamizi.
Yagize ati “Igiciro cy’ubwikorezi gikomeje kubangamira ibikorwa by’ubucuruzi, ndetse no kutabasha koroshya urujya n’uruza rw’abantu muri Afurika ni zimwe mu mbogamizi zikomeje kuza imbere, ariko ntabwo dukwiye gutuma uburemere bw’imbogamizi, bukoma mu nkokora ingamba twafashe.”
Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika igomba gufatanya mu gukemura ibibazo bikoma mu nkokora gahunda Umugabane wiyemeje.
Yagize ati “Birashoboka ko Umugabane wa Afurika wakwishyira hamwe tugakemura ibibazo byacu, ariko nanone ndashaka gusaba abayobozi bacu gukurikirana ko bimwe mu bintu bituzitira nyamara byoroshye kubonera igisubizo bidakomeza kwitwa imbogamizi. Dukwiye kunoza politike n’imiyoborere byacu kandi bihera ku mitekereze no gushyiraho icyerekezo.”
Kugeza ubu Ibihugu birindwi birimo n’u Rwanda byatangiye korohererezanya mu bucuruzi muri iyi gahunda y’isoko rusange rya Afurika, ndetse bikaba biteganijwe ko muri uyu mwaka biziyongera bikarenga 39.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10