Monday, November 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hagaragajwe icyaca impaka ku bashoferi bavuga ko bafatiwe gusinda nyamara banyoye ‘energy’

radiotv10by radiotv10
02/02/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
3
Hagaragajwe icyaca impaka ku bashoferi bavuga ko bafatiwe gusinda nyamara banyoye ‘energy’
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bafatirwa gutwara ibinyabiziga barengeje igipimo cy’umusemburo, bavuga ko baba batanasogongeye ku kinyobwa gisembuye ahubwo ko baba banyoye ku mutobe wongera imbaraga uzwi nka ‘energy’ cyangwa ikawa. Polisi yagaragaje igishobora guca izi mpaka.

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ikunze gufata bamwe mu batwaye ibinyabiziga, yabapima igasanga barengeje igipimo cy’umusemburo uba wemewe n’uwemerewe gutwara ikinyabiziga.

Gusa bamwe mu bafatwa bakunze kumvikana biyasira bavuga ko batasomye ku kinyobwa gisembuye, ahubwo ko baba banyoye ibinyobwa birimo ‘energy’ ndetse n’indi mitobe inyuranye yatunganyirijwe mu nganda cyangwa ikawa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, mu kiganiro yagiranye na Radio 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 02 Gashyantare, yavuze ko hari uburyo izi mpaka zacika.

Ati “Abo bantu niba hari abo mwabonye bijujuta, mwabagira inama yo kuba mwarahamagaye polisi tukaza tukareba icyo kibazo bakijujuta bagihari, niba bari banyoye iyo energy drink cyangwa iyo kawa tugahita tubapima. Byajyaga gufasha cyane kuko byari guca ikinyoma.”

CP John Bosco Kabera avuga ko abakunze kwijujuta bavuga ko bafashwe batanyoye ibisindisha, bakunze kugaragara ariko ko baba babeshya.

Ati “Abantu ntibakajye babeshya, ariko niba bumva batari bashirwa wazashaka abantu [yabwiraga umunyamakuru] washaka ugakora n’ikiganiro kuri televiziyo ndabizi ko abantu baba babakurikiye, ukazana ibyo binyobwa, iyo kawa ukayizana, ukazana iyo juice, ukazana iyo energy drink, bikaba biri aho bakabinywa, amasaha yo kuva muri studio yagera bakabapima.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko abakunze kwijujutira ibi, babivugira ku mbuga nkoranyambaga bagamije gukurura amarangamutima y’ababakurikira.

Ati “Abantu kunywa inzoga barangiza bakavuga ko banyoye Coca-Cola ngo bari bafite agacupa mu modoka ka Coca-Cola, kandi ugasanga umuntu arabivuga ari na ku manywa kandi ubwo yambaye amalinete ya fime ntashaka [ko bamubona] urumva ni nk’isoni abantu baba bafite n’isono kuvuga ibyo bintu.”

CP John Bosco Kabera yahakanye ko nta na rimwe umuntu utanyoye ikinyobwa gisindisha ngo bamupime bamusangemo umusemburo, ndetse ko Polisi iba yarakoze isuzuma ry’ibikoresho byifashishwa mu gupima abashoferi.

Yaboneyeho kugira inama abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, ko bakwiye kubicikaho kuko Polisi yakajije ibikorwa byo kubatahura kandi ko ibihano biremereye.

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Comments 3

  1. Karara Elisha says:
    3 years ago

    Ndumva byoroshe. Police ifate umupolice umwe, anywe energy. Nibarangiza bamupime. Maze ukuri kugaragare rubanda tuve murujijo.

    Reply
  2. Umuhire yves Christian says:
    3 years ago

    Njyewe byambayeho nankweye energy njyeze nyamata baramfata uko nukuri
    hagire umupolisi unkwa energy ubundi bamupime barebe.

    Reply
  3. anesta the best official says:
    3 years ago

    Nukuri biriya byuma bya alcotest burabeshya kuko nanjye maze imyaka 12 ntanywa inzoga ariko bigeze kumpagarika nanyweye juice inyange na Azam energy drink basanga mfite 3.8 icyo gihe nabajije umupolisi ntiko njye nawe tuziranye wariwambona nanakinisha gufata icupa ryinzoga ndamumbwira nti akira tel yanjye akabari karihano muri caritiye dukunda guhuriramo urakazi tugende ubambwire ngo nimumuhe icyo anywa barakuzango ikonje cg ishyushye ubundi urebe ko batazana panache yo muri skol

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × three =

Previous Post

Imbere y’Abanyekongo bo mu gace karimo abavuga Ikinyarwanda Papa yavuze ubutumwa bwuzuye ikiniga

Next Post

Umunyabigwi mu ikipe ikomeye ku Isi yasezeye bitunguranye akiri muto

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

by radiotv10
24/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 47 y’amavuko wo mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro, wari ufitanye amakimbirane n’umugore we amushinja kumuca...

Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

by radiotv10
24/11/2025
0

Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we Faustin Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, bagirana ibiganiro byagarutse ku mikoranire irimo...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

by radiotv10
22/11/2025
0

Rwanda  is actively rolling out its new Single Digital ID (SDID) system nationwide,a major initiative for digital transformation. The registration and data...

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

by radiotv10
22/11/2025
0

Kaminuza ya East Africa University Rwanda na yo imaze gutanga impamyabushobozi ku bantu bigiye ku murimo bagera kuri 340, biganjemo...

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

by radiotv10
22/11/2025
0

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA/Rwanda Revenue Authority) cyatangaje ko mu mezi ane ashize abiyandikishihe muri gahunda y’ishimwe rihabwa abaka inyemezabwishyu ya...

IZIHERUKA

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse
MU RWANDA

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

by radiotv10
24/11/2025
0

Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

24/11/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

22/11/2025
Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

22/11/2025
Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

22/11/2025
Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

22/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyabigwi mu ikipe ikomeye ku Isi yasezeye bitunguranye akiri muto

Umunyabigwi mu ikipe ikomeye ku Isi yasezeye bitunguranye akiri muto

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.