Hagaragajwe icyakorwa cyatuma Abanyarwanda bose babasha gutunga ‘Smartphone’

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe Ikoranabuhanga, uvuga ko u Rwanda rumaze gutera intambwe mu gufasha abaturage kuba babasha kubona serivisi bakoresheje ikoranabuhanga rya Telefone, unagaragaza icyakorwa na Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo Abaturage barusheho kubona telefone zigezweho.

Abahanga mu by’ikoranabuhanga bateraniye i Kigali, mu nama yo kurebera hamwe icyerekezo cy’uru rwego mu iterambere ry’imibereho y’abaturage, yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2023.

Izindi Nkuru

Mats Granryd uyobora Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe Ikoranabuhanga, avuga ko u Rwanda rukwiye kongera imbaraga mu kugeza ku baturage internet na telephone zigezweho kandi zihendutse.

Yagize ati “Birumvikana ko hakiri ibigomba gukorwa mu Rwanda no ku Mugabane wose kugira ngo abaturage bose bagerweho na internet muri telephone.”

Yakomeje agira ati “Ndabizi ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kubigeraho vuba. Ikindi ni uko telephone zihenze, bituma bamwe babura ubushobozi bwo kuzigura. Hano mu Rwanda, gukuraho umusoro wa telephone zigezweho byatuma zihendukira abaturage bose.”

Perezida Paul Kagame watangije iyi nama ku mugaragaro, yavuze ko hari abafatanyabikorwa biyemeje gufatanya n’u Rwanda muri uru rugendo rwo gutuma ikoranabuhanga rikomeza kugera ku Banyarwanda bose.

Yagize ati “Ndashimira cyane inkunga y’abagiraneza y’abayobozi ba Netflix. Abanyarwanda bagiye kugira ubushobozi bwo kugura telephone igezweho iri munsi y’amadorali 20.”

Aba bahanga mu ikoranabuhanga bavuga ko ibihe bigoye birimo ibya Covid-19 byerekanye ko inzego zose zikeneye ikoranabuhanga.

Guverinoma y’u Rwanda yemeza ko sosiyete zitanga serivisi z’itumanaho ziri gutanga umusanzu muri uru rugendo rugamije gutuma imibereho y’Abanyarwanda igirwamo uruhare n’ikoranabuhanga kuko ryoroshya byinshi.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru