Hagaragajwe icyatumye habaho idindira muri gahunda y’urufunguzo rwo gufasha abafite ubumuga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko itarahabwa amafaranga yose yagenewe gukora ibarura rigaragaza abantu bose bafite ubumuga kugira ngo imenye abakeneye ubufasha bwihariye, byanatumye igihe cyari kihawe kigiye kugera bitaranagera kuri 50%. 

Imyaka ibaye itatu havugwa ubushakashatsi bugaragaza umubare nyakuri w’abantu bafite ubumuga mu Rwanda, mu rwego rwo kumenya umubare w’abantu bafite ubumuga mu Rwanda; ndetse n’ibyiciro barimo kugira ngo hakorwe igenamigambi rishingira ku byo bakeneye.

Izindi Nkuru

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yari yaremeye ko iki gikorwa kigomba kurangirana n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024, mu gihe ubura atanu, nyamara kitaranagera no kuri 50%.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana aherutse kubwira Abadepite impamvu iki gikorwa kitarangira.

Yagize ati “Dufite ikibazo cy’ingengo y’imari yo gukora ibarura. Twabitangiye vuba aha ngaha. Twabitangiye mu kwezi kwa 11 [2023] kugeza ubu tugeze kuri 40%.”

Jean Claude Musabyimana avuga ko nubwo bikiri kure, ariko “Twiteguye kubirangiza mu mpera y’ingengo y’imari y’uyu mwaka.”

Depie Eugene Musorini uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko ivugurura ry’ingengo y’imari y’umwaka wa 2023-2024 yakagombye gukuraho icyuho kiri muri iki gikorwa.

Yagize ati “Mu buryo bwo kubona imibare igendeye ku ibarurishamibare ryerekana imibare nyayo yo kwita ku bafite ubumuga; ibarura ryari ryarateganyijwe kandi ririmo rikorwa hari hateganyijwe kubona nibura andi asoza icyo gikorwa. Ayo mafaranga aramutse atabonetse muri iyi ngengo y’imari ivuguruye; ni ukuvuga ngo imibare twari kuzagenderaho mu mwaka wa 2024-2025 mu ngengo y’imari izaba isubiye inyuma.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko n’iyo ngengo y’imari bivugwa ko ari nke, na yo ubwayo itarakoreshwa yose.

Yagize ati “Igikorwa cyose kirasaba miliyoni maganacyenda (900 000 000 Frw) nk’uko yabivuze. Habonetse miliyoni magana ane (400 000 000 Frw). Muri ayo magana ane yabonetse; haracyari miliyoni ijana na makumyabiri (120 000 000 Frw) zitarakoreshwa. Twaje kureba niba hari aho twayakura kugira ngo birangirane n’ukwezi kwa gatandatu dusanga bitugora, dusanga ko igikorwa cyakomeza gikoresha aya dufite, noneho wenda ibindi bikorwa bikazakomereza mu ntangiriro z’ingengo y’imari itaha.”

Ibarura riheruka kuri iyi ngingo yakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare; yavuye mu ibarura rusange ry’abaturage; igaragaza ko kugeza muri 2022, abantu bafite ubumuga mu Rwanda bangana na 394 375, bangana na 3,4%. Muri uwo mubare; abangana na 3,7% batuye mu cyaro, naho 2,8% bakaba mu mijyi.

Iyi mibare kandi igaragaza ko abafite ubumuga bw’ingingo n’abatabona ari bo benshi, inerekana ko 34,6% by’abafite ubumuga batigeze bakandagira mu ishuri, hari kandi 44% batazi gusoma no kwandika.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru