Hahishuwe imibare iremereye igaragaza itumbagira ry’ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu muri Congo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Biro y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Uburenganzira bwa muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyize hanze raporo igaragaza ko mu kwezi kwa Werurwe 2023, ibikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu byazamutseho 12% birimo n’ibyakozwe na FARDC, nko ku bijyanye no gusambanya abagore byazamutseho 186%.

Ni raporo yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 15, ya Biro ihuriweho y’Umuryango w’Abibumbye ku Burenganzira bwa muntu (BCNUDH/ Bureau conjoint des Nations Unies aux droits de l’homme).

Izindi Nkuru

Iyi raporo igaragaza ko mu kwezi kwa Werurwe (03) 2023 habaye ibikorwa 495 bibangamira uburenganzira bwa muntu, byazamutseho 12% ugereranyije n’ukwezi kwari kwabanje kwa Gashyantare (02) kuko byari 441.

Iyi biro y’Umuryango w’Abibumbye ku Burenganzira bwa muntu, igira iti “Iri zamuka rigaragaza ko n’umubare w’abagizweho ingaruka na wo wazamutse, kuko abahohotewe biyongereyeho 30%, abafashwe nabi biyongerayeho 20% abafashwe ku ngufu biyongeraho 186% ugereranyije na raporo y’ukwezi kwari kwabanje.”

Iyi raporo kandi ivuga ko Inzego za Leta zifite uruhare mu bikorwa 158 by’iri hohoterwa, bingana na 32% bya byose byagaragaye muri uko kwezi kwa Werurwe, aho byagabanutseho 9% kuko mu kwezi kwari kwabanje byari 175.

Izi mpuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikomeza zigira ziti “Abapolisi, nko mu kwezi kwari kwabanje, bagize uruhare runini mu mibare ihonyora uburengaznira bwa muntu aho bahohoteye abantu 74 bangana na 47% y’umubare wose w’ibikorwa by’ihohoterwa byakozwe n’abo mu nzego za Leta muri Werurwe 2023.”

Bagaragaza kandi ko imitwe yitwaje intwaro yo yakoze ibikorwa byo guhohotera abantu bingana na 376, ni ukuvuga 68% y’ibyagaragaye byose mu kwezi kwa Werurwe.

Muri ibi bikorwa byose byagaragaye muri Werurwe 2023, ibingana na 420 byabereye mu bice bisanzwe birimo imvururu, bikaba byariyongereye cyane kuko mu kwezi kwa Gashyantare hari hagaragaye ibikorwa 358 mu gihe muri Mutarama byari 372.

Iyi raporo ivuga ko Intara ya Kivu ya Ruguru ari yo ikomeje kugaragaramo ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu, kuko yikubiye 49%, aho hagaragaye ibikorwa 206, igakurikirwa n’iya Ituri yo igize 24% kuko habaye ibikorwa 103, hagakurikiraho iya Tanganyija yo yagaragayemo ibikorwa 57 bingana na 14%, n’iya Kivu y’Epfo yo yagaragayemo ibikorwa 54 bingana na 13%.

Umutwe wa CODECO ni uwo uza ku isonga mu kugira uruhare muri ibi bikorwa, kuko abo wahohoteye bangana na 93, bangana na 42%, ugarukirwa n’uwa ADF wo wahonyoye uburenganzira bw’abantu 45 bangana na 20%.

Mu bagize uruhare muri ibi bikorwa kandi, hagaragaramo n’igisirikare cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru