Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda, bwatangaje ko nubwo ibiberabo mu burasirazuba bwa DRC biherutse kugira ingaruka ku batuye mu bice byo mu Rwanda ndetse bizanageramo iri rushanwa rya 2025, nta mpungenge zihari, kuko inzego z’u Rwanda zashyizeho ingamba zikomeye.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’abategura iri siganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda mu gihe habura ibyumweru bibiri ngo ritangire.
Iri tangazo ryasohowe ku bufatanye bwa Tour du Rwanda n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), rivuga ko amakimbirane ari mu burasirazuba bwa DRC hagati y’ubutegetsi bw’iki Gihugu n’umutwe w’Abanyekongo wa M23, aherutse kugira ingaruka ku Rwanda.
Iri tangazo rigira riti “Habayeho inshuro imwe aho imirwano yagize ingaruka by’igihe gito ku baturage batuye mu Rwanda ku gice cyo ku mupaka. Hafashwe ingamba zishoboka kugira ngo bitazongera.”
Tour du Rwanda iza ku isonga mu masiganwa y’amagare akunzwe mu Rwanda, isanzwe inagera mu Karere ka Rubavu kazwiho kuba gafite umujyi w’ibirori n’imyidagaruro.
Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda muri iri tangazo ryabwo, bukomeza buvuga ko nubwo ubuzima muri aka Karere buherutse guhungabanywa n’imirwano yabereye i Goma, ariko “ubu i Rubavu ndetse no mu Rwanda hose, ubuzima buri mu bihe bisanzwe. Ku bw’iyi mpamvu rero Tour du Rwanda izakomeza nk’uko yateguwe hatabayeho impinduka ku ngengabihe yayo ndetse abakinnyi, n’ababashyigikira barizezwa ibirori byo mu mahoro kandi byo kwishimira.”
Tour du Rwanda ya 2025 izatangira tariki 23 Gashyantare ihumuze ku ya 02 Werurwe 2025, aho itegerejwemo abakinnyi bakomeye ku Isi bazaba baje kwitegura shampiyona y’Isi.
RADIOTV10