Hamaganywe imvugo ‘ishengura’ abacitse ku icumu rya Jenoside itanasigasira ubumwe b’Abanyarwanda yakoreshejwe na Mayor

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, yamaganye inyandiko y’Umuyobozi w’aka Karere ‘idasigagasira ubumwe bw’Abanyarwanda’ yagaragayemo ko atarebwa no Kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, anasabwa ibisobanuro.

Uku kwamagana no gusaba ibisobanuro, bikubiye mu ibaruwa yanditswe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi yo ku ya 08 Werurwe 2024, yandikiwe Umuyobozi w’aka Karere, Dr Kibiriga Anicet.

Izindi Nkuru

Inama Njyanama y’aka Karere, ivuga ko ishingiye ku ibaruwa Dr Kibiriga yandikiye Komite ya Ibuka n’izindi nzego, mu gika cyayo cya kabiri, yagize ati “Mbandikiye mbatumira mu nama yo kwemeza amatariki tuzibukiraho abanyu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Ubuyobozi bwa Njyanama, bugira buti “Iyi nyandiko yawe yo ku wa 01/03/2024 igaragaza ko wowe bitakureba, ikomeje kubabaza Abanyarwanda bose, by’umwihariko irashengura abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.”

Njyanama yaboneyeho kwibutsa uyu Muyobozi w’Akarere ko “Umuyobozi ni we ukwiye gutanga urugero mu kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Dr Kibiriga Anicet kandi yanditse indi baruwa tariki 06 Werurwe 2024 asaba imbabazi avuga ko iriya mvugo igaragara mu ibaruwa ye ya mbere, yatewe n’ikosa ry’imyandikire, mu gihe Njyanama ivuga ko ibyo yavuze muri iyi baruwa ya kabiri atari ukuri, ahubwo ko yayanditse nyuma yo gusesengura akabona ko yakoze amakosa.

Njyanama ivuga ko atari ubwa mbere uyu Muyobozi w’Akarere agaragaje ibikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko “no mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 29, mwataburuye umubiri w’umuntu utarahigwaga mu gihe cya Jenoside wo mu Murenge wa Nyakabuye, muwukura aho yari ashyinguye neza mu rugo iwe, muwujyana mu Rwibutso rwa Nyarushishi, utunganywa hamwe n’iyindi, mushaka kuwushyingura mu cyubahiro.”

Njyanama ikomeza igira iti “hari kandi amagambo akomeretsa yatumye abantu bahungabana yakoreshejwe n’umwe mu bayobozi b’Akarere ku Rwibutso rwa Nkanka aho yavugiye mu ruhame ko abaturage bahuriye mu nama no mu muhango wo kwibuka.”

Iyi baruwa ya Perezida wa Njyanama y’Akarere ikomeza igira iti “Nkwandikiye ngusaba kuzatanga ibisobanuro mu nyandiko kuri iyo migirire itari myiza ihora igaruka mu bihe byo kwibuka, kandi bizaganirwaho igihe Inama y’Inama Njyanama izaterana.”

Njyanama isoza ivuga ko yamaganye iyi mvugo y’Umuyobozi w’Akarerem ndetse ko yitandukanyije na yo ndetse n’indi migirire idasigasira ubumwe bw’Abanyarwanda inapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mayor Kibiriga yasabwe ibisobanuro
Inyandiko yari yanditswe na Mayor
Njyanama yamusabye ibisobanuro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru