Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyakanye igihe cyo gutangira gusuzumishirizaho ibinyabiziga ikizamini gishya mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
19/08/2025
in MU RWANDA
1
Hamenyakanye igihe cyo gutangira gusuzumishirizaho ibinyabiziga ikizamini gishya mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’lgihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyatangaje itariki izatangirizwaho ku mugaragaro gahunda yo gupima imyotsi y’ibinyabiziga mu buryo bwisumbuyeho, ireba ibinyabiziga byose birimo n’amapikipiki.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na REMA kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Kanama 2025, iki Kigo cyamenyesheje “abantu bose ko gupima imyotsi y’ibinyabiziga mu buryo bwisumbuyeho bizatangira ku mugaragaro tariki

25 Kanama 2025 mu rwego rw’ubukangurambaga bwo kurwanya ihumana ry’umwuka duhumeka.”

Iki Kigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije, gitangaza ko iyi gahunda ireba ibinyabiziga byose bikoresha lisansi, mazutu n’ibikoresha lisansi n’amashanyarazi (hybrid).

Ubuyobozi bwa REMA bugira buti “Abatunze ibinyabiziga bazajya

basaba umunsi wo gusuzumisha ibinyabiziga binyuze mu rubuga rw’lrembo nk’uko bisanzwe, bishyure ikiguzi cyo gusuzumisha ibijyanye na “mekanike” n’icyo gupimisha imyotsi.”

Abatunze ibinyabiziga kandi bagiriwe inama yo gutegura ibinyabiziga byabo hakiri kare kugira ngo bubahirize ibipimo byemewe.

Iki kigo kandi cyari giherutse gushyira hanze urutonde rw’ibinyabiziga birebwa n’iyi gahunda, birimo amapikipiki n’ibindi binyabiziga biri ku rwego rw’ipikipiki, ibyagenewe gutwara abantu, ibitwara imizigo, n’ibindi binyabiziga bikoresha moteri bikora mu mirimo itandukanye. Ibyo binyabiziga birimo imodoka nto, amabisi, amakamyo, n’imashini zikoreshwa imirimo itandukanye.

Haherutse kandi gushyirwa hanze amafaranga azajya yishyurwa iyi gahunda yo gupima imyotsi ku binyabiziga, aho ipikipiki n’ibindi binyabiziga biri ku rwego rumwe, izajya yishyurirwa 16 638 Frw, imodoka zakorewe gutwara abantu zifite imyanya itarena umunani zishyurirwe 34 940 Frw.

Imodoka itwara abantu bava ku icyenda (9) kuzamura, izajya yishyurirwa 51 578 Frw, kimwe n’imodoka itwara imizigo irengeje toni imwe na yo yishyurirwe 51 578 Frw, mu gihe ibindi binyabiziga bikoresha moteri bikora mu mirimo itandukanye bikazajya byishyurirwa 49 914 Frw.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Mupicé says:
    4 months ago

    Aya frw ni menshi cyane

    Reply

Leave a Reply to Mupicé Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 6 =

Previous Post

Umujenerali ufite amateka mu ishyaka riyoboye u Burundi byamenyekanye ko afunze n’icyo azira

Next Post

Igisirikare cya Somalia kirigamba akazi gakomeye cyakoze mu guhashya ibyihebe bya Al Shabab

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisirikare cya Somalia kirigamba akazi gakomeye cyakoze mu guhashya ibyihebe bya Al Shabab

Igisirikare cya Somalia kirigamba akazi gakomeye cyakoze mu guhashya ibyihebe bya Al Shabab

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.