Nyuma y’iminsi micye, inzego z’iperereza z’u Rwanda zitangaje ko zigiye gushyira hanze ibyavuye mu iperereza ku ibura ry’Umusizi, Bahati Innocent, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko uyu musizi yahungiye muri Uganda ndetse ko yakoranaga n’abarwanya u Rwanda.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye ikinyamakuru Taarifa dukesha aya makuru, ko Umusizi Bahati Innocent umaze umwaka yaraburiwe irengero, yahungiye muri Uganda.
Dr Murangira yavuze ko nyuma y’uko uyu Musizi aburiwe irengero tariki 09 Gashyantare 2021, hahise hatangira gukorwa iperereza hakabazwa abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze za hafi.
Dr Murangira yavuze ko amakuru yerekanye ko uyu Musizi yari asanzwe ajya muri Uganda akoresheje inzira zitemewe n’amategeko ndetse ko yakoranaga n’inzego z’umutekano z’iki Gihugu cy’igituranyi.
Yavuze kandi ko yari asanzwe akorana n’abarwanya u Rwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za America ndetse ko bajyaga bamuha amafaranga.
Yavuze ko nta makuru ahari niba uyu Musizi yaba akiri muri Uganda cyangwa yaragiye mu kindi Gihugu.
Ati “Ariko byibuze ntabwo ari mu Rwanda.”
Nyuma y’umwaka uyu musizi aburiwe irengero, abo mu muryango we bongeye kubura iyi dosiye, bavuga ko bongeye kubaza inzego zishinzwe iperereza ibijyanye n’uyu musizi, zikababwira ko nta makuru mashya araboneka.
Gusa Polisi na RIB bari baherutse gutangaza ko ibyavuye mu iperereza ku ibura ry’uyu musizi, bizatangazwa mu gihe cya vuba.
Inzego zishinzwe ubutabera mu Rwanda, zakunze gutangaza ko bamwe mu Banyarwanda baburirwa irengero, bajya mu Bihugu byo mu karere kandi bakajyanwa n’impamvu zitandukanye barimo ababa bagiye guhaha ndetse n’aba bahunze u Rwanda ku mpamvu zinyuranye nk’amadeni baba bafitiye abantu.
Izi nzego kandi zakunze kuvuga ko bamwe mu baburirwa irengero bajya kwifatanya n’imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda ikorera mu bihugu bituranye n’u Rwanda.
RADIOTV10