Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye amakuru mashya ku musizi Bahati waburiwe irengero

radiotv10by radiotv10
16/02/2022
in MU RWANDA
0
Mu gihe cya vuba hazatangazwa ibyavuye mu iperereza ku ibura ry’Umusizi Bahati
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’iminsi micye, inzego z’iperereza z’u Rwanda zitangaje ko zigiye gushyira hanze ibyavuye mu iperereza ku ibura ry’Umusizi, Bahati Innocent, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko uyu musizi yahungiye muri Uganda ndetse ko yakoranaga n’abarwanya u Rwanda.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye ikinyamakuru Taarifa dukesha aya makuru, ko Umusizi Bahati Innocent umaze umwaka yaraburiwe irengero, yahungiye muri Uganda.

Dr Murangira yavuze ko nyuma y’uko uyu Musizi aburiwe irengero tariki 09 Gashyantare 2021, hahise hatangira gukorwa iperereza hakabazwa abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze za hafi.

Dr Murangira yavuze ko amakuru yerekanye ko uyu Musizi yari asanzwe ajya muri Uganda akoresheje inzira zitemewe n’amategeko ndetse ko yakoranaga n’inzego z’umutekano z’iki Gihugu cy’igituranyi.

Yavuze kandi ko yari asanzwe akorana n’abarwanya u Rwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za America ndetse ko bajyaga bamuha amafaranga.

Yavuze ko nta makuru ahari niba uyu Musizi yaba akiri muri Uganda cyangwa yaragiye mu kindi Gihugu.

Ati “Ariko byibuze ntabwo ari mu Rwanda.”

Nyuma y’umwaka uyu musizi aburiwe irengero, abo mu muryango we bongeye kubura iyi dosiye, bavuga ko bongeye kubaza inzego zishinzwe iperereza ibijyanye n’uyu musizi, zikababwira ko nta makuru mashya araboneka.

Gusa Polisi na RIB bari baherutse gutangaza ko ibyavuye mu iperereza ku ibura ry’uyu musizi, bizatangazwa mu gihe cya vuba.

Inzego zishinzwe ubutabera mu Rwanda, zakunze gutangaza ko bamwe mu Banyarwanda baburirwa irengero, bajya mu Bihugu byo mu karere kandi bakajyanwa n’impamvu zitandukanye barimo ababa bagiye guhaha ndetse n’aba bahunze u Rwanda ku mpamvu zinyuranye nk’amadeni baba bafitiye abantu.

Izi nzego kandi zakunze kuvuga ko bamwe mu baburirwa irengero bajya kwifatanya n’imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda ikorera mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 15 =

Previous Post

Urukiko rwubashye icyifuzo cya Karasira wanze kuburanira ku ikoranabuhanga

Next Post

Vuba araba ayigendamo: Imodoka y’akataraboneka ya Bruce Melodie yaraje

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

by radiotv10
30/01/2026
0

In Kigali, many young people are working hard to build their future, and that alone is something positive. Even though...

IZIHERUKA

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya
IMYIDAGADURO

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

by radiotv10
30/01/2026
0

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Vuba araba ayigendamo: Imodoka y’akataraboneka ya Bruce Melodie yaraje

Vuba araba ayigendamo: Imodoka y’akataraboneka ya Bruce Melodie yaraje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.