Hamenyekanye ibirego bishinjwa wa munyamakuru w’imyidagaduro uri mu maboko ya RIB

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi Umunyamakuru ukorera imwe muri Televiziyo zo mu Rwanda, inatangaza ko akurikiranyweho ibirimo kwiba ibikoresho bifite agaciro ka Miliyoni 7,5 Frw.

Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nyakanga 2022, RADIOTV10 yanditse inkuru ivuga ku Munyamakuru Iradukunda Moses byavugwaga n’undi munyamakuru, ko yatawe muri yombi mu cyumweru gishize.

Izindi Nkuru

Inkuru y’ifungwa ry’uyu munyamakuru wahoze akorera Isibo TV, yari yemejwe n’undi munyamakuru ukorera YouTube Channel mu Rwanda witwa Big Man mu kiganiro yagiranye n’umurongo wa YouTube wa JB Rwanda.

Uyu munyamakuru Big Man wavuze ko asanzwe ari inshuti magara ya Iradukunda Moses, yavuze ko yatawe muri yombi kubera ubujura bwa Camera ebyiri z’umunyamakuru Nizeyimana Philbert uzwi nka Phil Peter wahoze akorana n’uyu watawe muri yombi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yemeje ko uru rwego rwataye muri yombi uyu munyamakuru ukurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu no kunyereza umutungo.

Dr Murangira yavuze ko bimwe mu bikurikiranywe kuri uyu Munyamakuru ari ubujura bw’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 7,5 Frw.

Yavuze ko ibyaha bikekwa kuri uwo munyamakuru byakorewe mu Kagari ka Kagunga mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, mu ntangiro za Gashyantare 2022.

Mu nkuru twatambukije mbere, yavugaga ko Umunyamakuru Iradukunda Moses wari umaze amezi agera muri atanu avuye kuri Isibo TV, yagiye ahamagazwa kugira ngo abazwe kuri ubwo bujura akurikiranyweho.

Umunyamakuru Big Man kandi muri kiriya kiganiro yagiranye na YouTube Channel ya JB Rwanda, yari yavuze ko Camera ziregwa Iradukunda Moses zibwe umunyamakuru ufata amashusho na we wakoraga kuri Isibo TV wari wazijyanye mu kazi ariko akaza kuzamburwa n’abajura bamuteze mu ijoro.

Uyu wiyita Big Man yavuze ko Iradukunda Moses yari asanzwe ari n’umukozi ushinzwe gukurikirana imikoreshereze y’ibikoresho kuri Isibo TV, akaba ari we wari wemereye uwo ufata amashusho kujyana izo Camera.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru