Saturday, October 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye icyakurikiye ihamagazwa ry’umunyamakuru wavuze ibyateje impaka kuri Miss Jolly

radiotv10by radiotv10
17/10/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hamenyekanye icyakurikiye ihamagazwa ry’umunyamakuru wavuze ibyateje impaka kuri Miss Jolly
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruhamagaje umunyamakuru Jean Paul Nkundineza wavuze amagambo yafashwe nk’aremereye kuri Miss Mutesi Jolly, hatangajwe ko uyu munyamakuru yatawe muri yombi, ndetse n’icyo akurikiranyweho.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukwakira 2023, rwatangaje ko rwataye muri yombi uyu munyamakuru Jean Nkundineza.

Ubutumwa uru rwego rwanyujije kuri X, bugira buti “RIB yafunze Nkundineza Jean Paul, Umunyamakuru wigenga (freelance).”

RIB yakomeje ivuga ko uyu munyamakuru “Akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku murongo wa YouTube birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho”

Uru rwego ruvuga ko uyu munyamakuru afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, rwaboneyeho “gusaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kubahiriza amategeko azigenga kuko uzayarengaho wese azakurikiranwa nkuko biteganywa n’amategeko.”

Uyu munyamakuru atawe muri yombi nyuma y’iminsi micye agize icyo avuga ku cyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru rwahanishije Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] gufungwa imyaka itanu nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa ryakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Uyu munyamakuru wakunze gutanga ibitekerezo ku rubanza rwa Prince Kid, ko Miss Jolly ari mu bari inyuma y’ibyatumye uyu mugabo ajyanwa mu nkiko, ubwo hatangazwa kiriya cyemezo cyo kumufunga, yakoresheje amagambo yateje impaka, avuga ko uyu wabaye Miss Rwanda ageze ku mugambi we.

Muri aya magambo tutifuje kuvuga yose [kuko atajyanye n’umurongo w’igitangazamakuru], hari aho agira ati “Mutesi Jolly urishimye? urumva umeze ute? ugiye kunywa Hennessy? ugiye kunywa amarula? ugiye gukora party? ikintu cyose uryoherwe. Enjoy [uryoherwe] Reka mvuge nti ‘enjoy’, uramugaritse ntakundi.”

Ni amagambo yateje impaka muri bamwe bakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuga ko uyu munyamakuru yibasiye Miss Jolly, kandi yagaragaje ko Inkiko zafashe kiriya cyemezo zitari zikwiye kugifata.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 2 =

Previous Post

Ingingo Perezida Kagame yaganiriyeho na General uyoboye Gabon uherutse no guhura na Tshisekedi

Next Post

Tom Close mu ndirimbo yibukije ikiba gitegereje abacukurira abandi akabo

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zahaye abanyeshuri 900 biga mu ishuri ry’i Juba ibikoresho binyuranye...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
18/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umunyemari Munyakazi Sadate yemeye ko yakoresheje imvugo idakwiye kubera ibyo yatangaje ko mu bihe biri Imbere Abanyarwanda bashobora kuzaha akazi...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Tom Close mu ndirimbo yibukije ikiba gitegereje abacukurira abandi akabo

Tom Close mu ndirimbo yibukije ikiba gitegereje abacukurira abandi akabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.