Hamenyekanye igikorwa kidasanzwe cyakorewe umukinnyi w’igihangange nyuma yo guca agahigo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rutahizamu wa Manchester City, Erling Braut Haaland; yahawe icyubahiro gikomeye n’abagize ikipe yose nyuma yo gushyiraho agahigo gashya muri Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) iri mu zikunzwe na benshi ku Isi.

Hari nyuma y’umukino wa shampiyona wahuje Manchester City yari yakiriyemo West Ham United inayitsinda ibitego 3-0.

Izindi Nkuru

Ni Ibitego byose byabonetse mu gice cya kabiri aho Nathan Ake yafunguye amazamu ku munota wa 50’, Erling Haaland atsinda ikindi ku munota wa 70’, ndetse na Phil Foden ku munota wa 85’ nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye.

Igitego cyatsinzwe na Haaland muri uyu mukino, cyabaye icya 35 atsinze muri uyu mwaka w’imikino, ahita aca kuri Andrew Cole na Alan Shealer bo batsinze ibitego 34 mu mwaka umwe w’imikino.

Haaland bimusabye imikino 33 kugira ngo yuzuze ibitego 35 mu gihe Cole na Shealer bo byabasabaga imikino 42 ubwo Premier League yari igikinwa n’amakipe 22.

Nyuma y’uko Haaland ashyizeho aka gahigo; abakinnyi, abatoza n’abandi bose bari mu ikipe ya Manchester City, bamukoreye umurongo w’icyubahiro anyuramo hagati nk’umukinnyi wakoze igikorwa cy’indashyirwa.

Erling Haaland ari gukina umwaka we wa mbere muri Manchester City ndetse no muri Premier League muri rusange hakaba hategerejwe kurebwa niba uyu mwaka w’imikino ushobora kurangira Erling Haaland agejeje ibitego 40.

Haaland akomeje kwandika amateka

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru