Thursday, September 12, 2024

BREAKING: Hamenyekanye Perezida mushya w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye indahiro z’Abadepite bashya binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda-Umutwe w’Abadepite, bahise batora Perezida wabo ari we Kazarwa Gertrude wo mu Ishyaka Riharanira Ukishyira (PL).

Iki gikorwa cyo gutora abagize Biro Nyobozi y’Umutwe w’Abadepite, cyabaye nyuma y’uko Abadepite bashya 80 barahiriye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Ubwo aba Badepite bari bahawe umwanya ngo biyamamaze cyangwa bamamaze ku mwanya wa Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Hon. Nizeyimana Pie uyobora Umutwe wa Politiki UDPR, ni we watangiye yiyamamaza, avuga ko muri manda ishize yayiboneyemo ubunararibonye buhagije bwamemerera kuba yayobora bagenzi be.

Yavuze kandi ko asanzwe azwiho gukorana neza n’Abagore kandi bakaba ari bo bagize umubare munini mu Nteko Ishinga Amategeko, bityo ko kuba yatorwa byazamworohera.

Ikindi kandi yavuze ko Inteko iheruka yari iyobowe n’Umugore, bityo ko ubu hakenewe impinduka ku buryo hakenewe ko n’umugabo ayobora, ariko ko akarusho ari uko uwo mugabo ukwiye ari we kandi akaba azi gukorana neza n’abagore.

Depite Uwiringiyimana Philbert we yamamaje Kazarwa Gertrude uturuka mu mutwe wa Politiki wa PL, afite ubonararibonye mu bya Politiki ndetse akaba afite n’amashuri abimwemerera.

Uyu Mudepite yavuze ko yizeye adashidikanya ko buri Mudepite wari muri iki cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko wese abajijwe uwo yakwamamaza, yakwamamaza Kazarwa Geltude.

Yavuze kandi ko bamenyanye ubwo yari Umusenateri kandi ko ubunararibonye afite mu mikorere ya Sena yazayikoresha mu kuyobora neza Umutwe w’Abadepite.

Ati “Naje kubona ko ari umuyobozi ufite indangagaciro kandi ukunda gutoza abakiri bato imikorere myiza. Ni umugore rero ushoboye kandi akabikorana no kwicisha bugufi by’intangarugero.”

Nyuma y’igikorwa cy’amatora, Kazarwa Gertrude yatowe ku majwi 73, mu gihe Niziyimana Pie yagize amajwi atanu (5).

 

Ba Visi Perezida

Depite Odette Uwamamariya yamamaje Sheikh Mussa Fazil Harerimana wakoze imirimo itandukanye by’umwihariko muri Manda yari Visi Perezida ushinzwe Ubuyobozi n’Imari, bityo no kuba yakongera gutorwa byaba ari amata abyaye amavuta.

Nyuma y’uko Harerimana Mussa Fazil yemeye iyi kandidatire yatangiwe, hahise hanemezwa ko ari we wamamajwe wenyine kuri uyu mwanya, ndetse anawutorerwa ku majwi 77.

Ku mwanya wa Visi Perezida ushinzwe Ametegeko no kugenzura Ibikorwa bya Guverinoma, Depite Muhakwa Valens, yamamaje Depite Uwineza Biline, bakoranye mu Komisiyo Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari ya Leta (PAC), avuga ko yamubonyeho ubushishozi n’ubunanaribonye.

Hon. Uwineza Beline na we yemeye kandidatire yatanzwemo, ndetse aba ari we wenyine wamamazwa kuri uyu mwanya, anawutorerwa ku majwi 79.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist