Wednesday, April 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Haravugwa ifungwa rya babiri bo mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi barimo uwabaye Minisitiri

radiotv10by radiotv10
08/04/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Haravugwa ifungwa rya babiri bo mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi barimo uwabaye Minisitiri
Share on FacebookShare on Twitter

Jean-Claude Nzobaneza wahoze ari Minisitiri ushinzwe Ibikorwa Remezo mu Burundi, n’umucuruzi ukomeye; bombi bo mu ishyaka CNDD-FDD, batawe muri yombi, aho umwe ashinjwa gukorera ibikowa by’ubucuruzi mu gace kagenzurwa na AFC/M23.

Uretse uyu Jean-Claude Nzobaneza wahoze muri Guverinoma y’u Burundi watawe muri yombi, undi ufunze, ni Aloys Ntakarutimana uzwi mu izina rya Wakenya.

Amakuru aturuka i Burundi, yemeza ko aba bombi, ejo ku wa Kabiri mu masaha y’umugoroba bajyanywe gufungurwa muri Gereza nkuru ya Bujumbura, izwi nka Mpimba.

Jean-Claude Nzobaneza wahoze ari Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa Remezo, ashinjwa kunyereza amafaranga ya Leta, mu gihe uriya mucuruzi Aloys Ntakarutimana, we ashinjwa gukorera ibikorwa by’ubucuruzi mu gace kagenzurwa n’Ihuriro AFC/M23.

Ni mu gihe Igisirikare cy’u Burundi gifatanya n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu kurwanya iri Huriro AFC/M23 rirwanya butegetsi bwa Kinshasa.

Aba barwanashyaka ba CNDD-FDD batawe muri yombi nyuma yuko muri iri shyaka havuzwemo umwuka mubi, aho kuva mu mpera z’umwaka ushize ryavuzweho gucikamo ibice kwa bamwe mu bakomeye muri iri shyaka.

Amakuru avuga ko uku gucikamo ibice, bishingiye ku kutumvikana ku guhitamo umukandida uzahagararira CNDD-FDD mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba umwaka utaha wa 2027, ndetse n’ivuka ry’itsinda ryiyemeje gushyigikira Ndayishimiye.

Bivugwa ko bamwe mu barwanashya ba CNDD-FDD bakoze itsinda bise ‘Bene Samurarwa’ baniyemeza gushinga Ihuriro rishyigikiye Perezida Évariste Ndayishimiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2027.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 6 =

Previous Post

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

Next Post

Haravugwa urujijo ku mibare nyakuri y’abahitanywe n’iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

Related Posts

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

by radiotv10
08/04/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwashyizeho Vicky Ntumba nk’Umuyobozi Mukuru wa Cabinet ushinzwe ubuhuzabikorwa...

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

by radiotv10
08/04/2026
0

Ibihugu birimo Korea y’Epfo n’u Buyapani, biratangaza ko Korea ya Ruguru yarashe ibisasu bya ballistic missile biraswa kure, bikemeza ko...

Haravugwa urujijo ku mibare nyakuri y’abahitanywe n’iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa urujijo ku mibare nyakuri y’abahitanywe n’iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
08/04/2026
0

Nyuma y’icyumweru habaye iturika ry’ububiko bw’intwaro bw’ikigo cya Gisirikare cya Musaga i Bujumbura mu Burundi, amakuru aravuga ko hakiri urujijo...

Icyo Tshisekedi yasabye abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ubwo yabashyikiriza imodoka z’akataraboneka nk’ishimwe

Icyo Tshisekedi yasabye abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ubwo yabashyikiriza imodoka z’akataraboneka nk’ishimwe

by radiotv10
06/04/2026
0

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashimiye abakinnyi b’Ikipe y’iki Gihugu iherutse kubona itike yo kuzakina Igikombe...

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi na Madamu we bitabiriye Inzira y’Umusaraba

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi na Madamu we bitabiriye Inzira y’Umusaraba

by radiotv10
04/04/2026
0

Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye na Madamu we Angeline Ndayishimiye Ndayubaha basanzwe ari Abakristu Gatulika, bitabiriye Inzira y’Umusaraba yo kuzirikana...

IZIHERUKA

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi
AMAHANGA

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

by radiotv10
08/04/2026
0

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

08/04/2026
Haravugwa urujijo ku mibare nyakuri y’abahitanywe n’iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa urujijo ku mibare nyakuri y’abahitanywe n’iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

08/04/2026
Haravugwa ifungwa rya babiri bo mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi barimo uwabaye Minisitiri

Haravugwa ifungwa rya babiri bo mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi barimo uwabaye Minisitiri

08/04/2026
Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

08/04/2026
Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

ADVERTISEMENT
Next Post
Haravugwa urujijo ku mibare nyakuri y’abahitanywe n’iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa urujijo ku mibare nyakuri y’abahitanywe n’iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Haravugwa urujijo ku mibare nyakuri y’abahitanywe n’iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.