Nyuma y’icyumweru habaye iturika ry’ububiko bw’intwaro bw’ikigo cya Gisirikare cya Musaga i Bujumbura mu Burundi, amakuru aravuga ko hakiri urujijo ku mibare y’abahaburiye ubuzima, kuko iyatangajwe n’Igisirikare cy’u Burundi ishobora kuba ari micye cyane ugereranyije n’iy’ukurri.
Ni nyuma y’iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi, ryabaye ku wa 31 Werurwe 2026 ryateje inkongi y’umuriro, ndetse bimwe mu bisasu bigaturikana bamwe mu baturage bari begereye ubu bubiko.
Ikinyamakuru SOS Médias Burundi, kiratangaza ko nubwo hashize icyumweru iri sanganya ribaye, ariko “Abayobozi b’u Burundi ntibaratangaza umubare wa nyuma w’abapfuye.”
Iki kinyamakuru kivuga ko nubwo “Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Brigadier General Gaspard Baratuza, yavuze ko ririya turika ryaturutse ku bibazo by’amashanyarazi, akanatangaza ko hapfuye abantu 13. Ariko, amakuru menshi yigenga avuga ko hari umubare munini cyane w’abahitanywe na ririya turika, ushobora kugera kuri 80.”
Nyuma ya ririya turuka kandi, hari abantu benshi batawe muri yombi nyuma yuko hakozwe inama z’inzego z’umutekano, zirimo n’izitabiriwe n’Umukuru w’Igihugu, Évariste Ndayishimiye.
Mu bafunzwe harimo umupolisi wari ku kazi k’uburinzi mu ijoro ririya turika ryabereyemo, hakaba kandi umusirikare wo mu cyiciro cy’aba Sous Officier, ndetse n’ushinzwe ibijyanye n’ububiko bw’amasasu. Iri fatwa ryazamuye ibihuha ku gitero cy’indege zitagira abapilote, abayobozi bari baranze mbere.
Kugeza ubu kandi imiryango y’ababuriye ubuzima muri iriya mpanuka, kimwe n’abafite inzu zabo zangiritse ntibarahabwa indishyi, byongera agahinda no gutereranwa.
Brigadier General Gaspard Baratuza, mu kiganiro yagianye n’itangazamakuru nyuma ya ririya turika, yavuze ko abafite inzu zabo zangiritse, nta ndishyi bazahabwa, kuko ibyabaye ari impanuka kandi ko igisirikare na cyo ntawuzakishyura.
Yanavuze kandi ko abaturage bagiye gutura hafi ya kiriya kigo cya gisirikare ari bo bakoze amakosa, kuko ari bo baje bagisanga, mu gihe byari bibujijwe.


RADIOTV10











