Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hari ibidashoboka hano- P.Kagame yavuze ku gitutu America ikomeje kotsa u Rwanda ngo rufungure Rusesabagina

radiotv10by radiotv10
11/08/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
1
Hari ibidashoboka hano- P.Kagame yavuze ku gitutu America ikomeje kotsa u Rwanda ngo rufungure Rusesabagina
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yongeye gushwishuriza abakomeje gusaba ko Paul Rusesabagina arekurwa, yongera kuvuga ko u Rwanda rudashobora kugendera ku gitutu rwashyirwaho ngo rukore ibinyuranyije n’amategeko yarwo cyangwa mpuzamahanga.

Perezida Paual Kagame yabivuze mu butumwa bw’igitekerezo yatanze ku wari ugarutse ku iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda ubwo yavugaga ku bakomeje gusaba ko Rusesabagina wahamijwe ibyaha, arekurwa atarangije igihano yakatiwe.

Ni igitekerezo cyatanzwe na Nathalie Munyampenda usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Kepler wavuze ko u Rwanda rugendera ku mategeko kandi ko ubutabera bwarwo bukorana ubushishozi buhanitse.

Yifashishije urugero rwa Ingabire Victoire wari warahamijwe ibyaha birimo gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi, agakatirwa gufungwa imyaka 15 ariko akaza kurekurwa muri Nzeri 2018 ku bw’imbabazi za Perezida Paul Kagame.

Nathali Munyampenda yagize ati “Abarimo Victoire Ingabire barabizi neza ko inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zikusanya ibimenyetso kandi zikabigenderaho ariko abaha amanota Africa ku bijyanye n’Uburenganzira bwa muntu na Demokarasi bakirirwa bavugavuga.”

Nathalie Munyampenda yahise agaruka ku Munyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Anton Blinken wamaze no kugera mu Rwanda aho bivugwa ko mu bimuzanye ari ugukomeza gushyira igitutu ku Rwanda ngo rufungure Rusesabagina.

Munyampenda ati “Azashyira igitutu ku muyobozi w’Igihugu gifite ubudahangarwa mu kurogoya imikorere y’ubucamanza. Ibyo bari gukora bari gushaka ko Rusesabagira arekurwa kubera uwo ari we ariko birengagije ibyo yakoze.”

Perezida Paul Kagame watanze igitekerezo kuri ubu butumwa bwa Nathalie Munyampenda, yagize ati “Ntakibazo…Hari ibintu bidashobora gukorwa hano muri ubwo buryo!!”

Mu mpera za Mata uyu mwaka, Perezida Paul Kagame yari yongeye kugaragariza amahanga ko u Rwanda rudashobora kugendera ku gitutu ngo rukore ibitari mu mahitamo yarwo.

Ubwo yaganiraga n’Abadipolomate bari mu Rwanda, Paul Kagame yagize ati “Hari ibintu bimwe na bimwe kuri twe, ku mateka yacu, ku muzi w’abo turi bo, nta ngano iyo ari yo yose y’igitutu gishobora gukora hano. Ndetse nizera ko n’igihe nzaba ntagihari, abandi Banyarwanda beza bazahagurukira ubu bwoko bw’ingorane duhura na bwo buri munsi.”

Muri Nzeri 2018 ubwo yarahizaga Abadepite bari binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko, Perezida Paul Kagame yagarutse ku byari bimaze iminsi bitangazwa na Ingabire Victoire widogaga avuga ko yarekuwe kubera igitutu cyashyizwe ku Rwanda, avuga ko uyu mugore yibeshya.

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “Ukabona umuntu ngo ‘njyewe ntaho nasabye imbabazi cyangwa ngo sinasaba imbabazi, ngo buriya baturekuye kubera igitutu’. Igitutu hano? Ukomeje kubigenderaho wajya kwisanga wasubiyemo.”

RADIOTV10

Comments 1

  1. SIBOBUGINGO Azarias says:
    3 years ago

    Ariko blinken yabanje ubwo butabera ashaka kuzana murwanda yabanje akabujyana muri America ,akareba abantu bafungiye muri Gereza ya Rwatanamo bay bafunzwe imyaka myinshi batazi icyo bazira
    New colonialism turayamaganye
    We need to be free

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 10 =

Previous Post

DRC: Abitwaje intwaro batorokesheje imfungwa 800 basiga Gereza yera

Next Post

Musanze: Habonetse imari itari izwi imaze imyaka isaga 50 itabye mu butaka

Related Posts

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

by radiotv10
14/07/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yamenyesheje Abanyarwanda ko haherutse kuvumburwa urushinge umuntu ashobora guterwa rukamurinda kwandura Virusi Itera SIDA mu...

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

by radiotv10
14/07/2025
0

Rwanda’s Minister of Health, Dr. Sabin Nsanzimana, has announced the recent discovery of an injection that can protect an individual...

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

by radiotv10
14/07/2025
0

In our past article, we explained why and how Africa was maintained under domination by European countries. Should we keep...

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugore wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho gucura umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we, afatanyije n’undi...

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arasaba abagiraneza gufasha umugore we kujya kwivuza indwara y’ibibyimba yasanganywe...

IZIHERUKA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama
AMAHANGA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Habonetse imari itari izwi imaze imyaka isaga 50 itabye mu butaka

Musanze: Habonetse imari itari izwi imaze imyaka isaga 50 itabye mu butaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.