DRC: Abitwaje intwaro batorokesheje imfungwa 800 basiga Gereza yera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imfungwa zibariwa muri 874 zatorotse Gereza yo mu gace ka Kakwangura gaherereye i Butembo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru nyuma yuko iyi gereza itewe n’abitwaje intwaro bakamenagura inzugi zayo.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kanama 2022 nkuko byemejwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwo muri aka gace.

Izindi Nkuru

Abahaye amakuru Radio Okapo dukesha aya makuru, bavuga ko abagabye iki gitero kuri iyi Gereza, baje bakamena urugi rwo ku marembo y’iyi Gereza ubundi bagahita bica inzugi z’ibyumba byarimo imfungwa bagahita bazikuramo.

Abagabye iki gitero bikekwa ko baturutse mu gice ry’Uburasirazuba aho basanzwe bafite ibirindiro.

Ubwo ibi byabaga mu rukerera ahagana saa munani n’igice z’ijoro, habanje kubaho gukozanyaho mu masasu hagati y’aba bagabye iki gitero ndetse n’abarinda iyi gereza ubundi bagatorokesha imfungwa 874.

Brunelle N’Kasa, Umuyobozi mukuru w’iyi gereza ihererye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’uyu mujyi wa Butembo, yavuze ko ubu muri iyi Gereza ubu hasigaye imfungwa 50 gusa. Iki gitero bikekwa ko cyagabwe n’umutwe wa Maï-Maï umaze iminsi uvugwaho gufasha FARDC mu rugamba rwo guhangana na M23.

Umuvugizi w’Ibikorwa bya Gisirikare bizwi nka Sokola 1, Cap Antony Mwalushayi yavuze ko abapolisi babiri biciwe muri iki gikorwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru