Hari icyongeye gusabwa Abamotari n’abakora ingendo kuri moto

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abatwara abagenzi kuri moto ndetse n’abazitega mu ngendo bakora, basabwe gukoresha ingofero zagenewe umutekano ziwi nka Casque zujuje ubuziranenge, hanagaragazwa inshya zashyizwe ku isoko zigiye kujya zifashishwa.

Ni mu bukangurambaga bwiswe ‘Tuwurinde’ bwatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, bwahuriweho n’inzego zitandukanye zifite mu nshingano gutwara abagenzi, zirimo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikore RURA ndetse n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Izindi Nkuru

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore watangije ubu bukangurambaga; yavuze ko bugamije kurinda umuntu kuba yakomereka ku gice cy’umutwe mu gihe cy’impanuka.

Ubu bukangurambaga bugamije gushishikariza abantu gukoresha Casque zujuje ubuziranenge zikomeye, bwatangiranye n’itangizwa ryo gukoresha izi ngofero zabugenewe nshya, na zo zamurikiwe Abatwara abagenzi kuri moto.

Ubu bukangurambaga bubaye nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe bukagaragaza ko Casque zari zisanzwe zitujuje ubuziranenge, ndetse ko zishobora guteza ibyago ku muntu uyambaye mu gihe habaye impanuka.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, ivuga ko uko izi Casque nshya zamuritswe zizagenda zigurwa, bizatuma izisanzwe zigenda zishira ku isoko, ubundi hakazakomeza gukoreshwa izi zujuje ubuziranenge.

Yagize ati “Leta yiteguye gukomeza gufatanya n’abikorera baba abatumiza casque hanze, n’abacuruza moto bakazitangana na casque kugira ngo casque zujuje ubuziranenge ziboneke ku isoko ry’u Rwanda vuba kandi ku giciro kitaremereye abazikoresha.”

Dr Jimmy Gasore yavuze ko abamotari basanganywe Casque zisanzwe, hari gutekerezwa uburyo bazafashwa kubona izi nshya, bagasubiza izi bari basanganywe kandi nta kiguzi baciwe.

Izi casque nshya zamuritswe ziratangira gukoreshwa kuva bigitangazwa kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, ndetse hakaba harazanywe izigera muri 500, izindi zikazajyenda zizanwa mu minsi iri imbere.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yatangije ubu bukangurambaga

Ni ubukangurambaga buhuriweho n’inzego zirimo Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali
Hamuritswe Casque zujuje ubuziranenge
Izi Casque zamaze kugera ku isoko

RADIOTV10

Comments 1

  1. ISSA Butera says:

    IZI NTA CASQUE ZIZIRIMO. NI TUGUFI CYANE PE. UMUYAGA NTIWAWUKIRA NI UKURI.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru