Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hari n’uvuga ko uwo bahuye yamuteye umwaku- P.Kagame yagaragaje impamvu z’urwitwazo z’abica inshingano

radiotv10by radiotv10
24/01/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Hari n’uvuga ko uwo bahuye yamuteye umwaku- P.Kagame yagaragaje impamvu z’urwitwazo z’abica inshingano
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yongeye gusaba abayobozi kubaha no kubahiriza inshingano zabo, bakirinda amakosa badahwema kugaragariza impamvu rimwe na rimwe ziba zitumvikana ku buryo hari n’abadatinya kuvuga ko “hari uwo bahuye mu gitondo akamutera umwaku.”

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024 ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano.

Perezida Kagame yavuze ko mu nama nk’iyi y’Umushyikirano, hakwiye kubaho kwisuzuma yaba ku bayobozi ndetse no ku bandi, bakareba ibyo batuzuza, bagafata ingamba zo kubinoza.

Yavuze ko hakigaragara ibibazo by’imikorere itanoze, ya bamwe mu bayobozi bagiseta ibirenge, bagahora bashakisha impamvu batazuza inshingano zabo.

Ati “Kandi impamvu ntibe we, impamvu ikaba undi, agatangira kuvuga ko ari undi, ngo hari n’uwo bahuye mu gitondo akamutera umwaku, ntawuvuga ati ‘nakoze ibitari byo, ntabwo nzasubira’, kandi koko ejo ntasubire.”

Umuntu ashobora gukora amakosa, nk’ikiremwamuntu, ariko ko iyo amakosa yagiye yisubiramo biba ari ikindi kibazo kirimo n’izindi ndonke, nka ruswa.

Ati “Buriya bivuze ko muri bimwe utuzuza haba harimo inzira iguha icyo wita ikosa, bigasa nk’aho wakoze ikosa, nk’aho wibagiwe.”

Abahora bagwa mu bidakwiye nk’ibi, na bo baba bakwiye gufatirwa ingamba kugira ngo bidakomeza kudindiza Abanyarwanda mu rugendo baba barimo.

Yibukije ko abantu bagomba gukorana no kuzuzanya, kuko ari yo mikorere ituma abantu bagera kure, kandi buri wese akanoza ibyo akora, yaba mu nzego za Leta cyangwa mu z’abikorera.

Kandi nanone abahabwa serivisi, na bo bakemera kunenga igihe bahawe izitanoze, kugira ngo zikosorwe.

Ati “Ntabwo ari wa wundi wabiguhaye gusa ufite ikibazo, na we uragifite, wowe uhabwa ibidakwiye ukabyishyurira, hagomba kuba hari ikibazo.”

Kandi imikorere inoze ntawe yananira, kuko bisaba kubyiyumvamo gusa, n’umutima ubishaka, ubundi abantu bakabishyira mu bikorwa.

Umukuru w’u Rwanda yavuze kandi ko iyi mikorere inoze ari na yo izakurura abanyamahanga, bakazana bwa bukungu u Rwanda rukeneye.

Ati “None se ubwo abantu bazakugana bakuziho utuntu tudasobanutse, Isi isigaye ari nini, abantu bajya ahandi bakaba ari ho babikura wowe bakakwihorera.”

Perezida Kagame ukunze kugaragaza ko gutanga serivisi zinoze yaba mu nzego za Leta n’iz’abikorera, bikwiye kuba ku isonga, yavuze ko gukora neza bikwiye kuranga abantu bose.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + fifteen =

Previous Post

Rubavu: Ibyo bakunze gusabwa gucikaho baracyabikora ariko nabo ngo ni amaburakindi

Next Post

Umupasiteri wagaragaweho ibyavugishije benshi hamenyekanye icyakurikiyeho

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Eng.-President Kagame and First Lady host International Philanthropists

by radiotv10
27/01/2026
0

President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame hosted international philanthropists Bill and Joyce Cummings, along with key actors in...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi
MU RWANDA

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

27/01/2026
Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

27/01/2026
Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Eng.-President Kagame and First Lady host International Philanthropists

27/01/2026
Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umupasiteri wagaragaweho ibyavugishije benshi hamenyekanye icyakurikiyeho

Umupasiteri wagaragaweho ibyavugishije benshi hamenyekanye icyakurikiyeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.