Perezida Paul Kagame yongeye gusaba abayobozi kubaha no kubahiriza inshingano zabo, bakirinda amakosa badahwema kugaragariza impamvu rimwe na rimwe ziba zitumvikana ku buryo hari n’abadatinya kuvuga ko “hari uwo bahuye mu gitondo akamutera umwaku.”
Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024 ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano.
Perezida Kagame yavuze ko mu nama nk’iyi y’Umushyikirano, hakwiye kubaho kwisuzuma yaba ku bayobozi ndetse no ku bandi, bakareba ibyo batuzuza, bagafata ingamba zo kubinoza.
Yavuze ko hakigaragara ibibazo by’imikorere itanoze, ya bamwe mu bayobozi bagiseta ibirenge, bagahora bashakisha impamvu batazuza inshingano zabo.
Ati “Kandi impamvu ntibe we, impamvu ikaba undi, agatangira kuvuga ko ari undi, ngo hari n’uwo bahuye mu gitondo akamutera umwaku, ntawuvuga ati ‘nakoze ibitari byo, ntabwo nzasubira’, kandi koko ejo ntasubire.”
Umuntu ashobora gukora amakosa, nk’ikiremwamuntu, ariko ko iyo amakosa yagiye yisubiramo biba ari ikindi kibazo kirimo n’izindi ndonke, nka ruswa.
Ati “Buriya bivuze ko muri bimwe utuzuza haba harimo inzira iguha icyo wita ikosa, bigasa nk’aho wakoze ikosa, nk’aho wibagiwe.”
Abahora bagwa mu bidakwiye nk’ibi, na bo baba bakwiye gufatirwa ingamba kugira ngo bidakomeza kudindiza Abanyarwanda mu rugendo baba barimo.
Yibukije ko abantu bagomba gukorana no kuzuzanya, kuko ari yo mikorere ituma abantu bagera kure, kandi buri wese akanoza ibyo akora, yaba mu nzego za Leta cyangwa mu z’abikorera.
Kandi nanone abahabwa serivisi, na bo bakemera kunenga igihe bahawe izitanoze, kugira ngo zikosorwe.
Ati “Ntabwo ari wa wundi wabiguhaye gusa ufite ikibazo, na we uragifite, wowe uhabwa ibidakwiye ukabyishyurira, hagomba kuba hari ikibazo.”
Kandi imikorere inoze ntawe yananira, kuko bisaba kubyiyumvamo gusa, n’umutima ubishaka, ubundi abantu bakabishyira mu bikorwa.
Umukuru w’u Rwanda yavuze kandi ko iyi mikorere inoze ari na yo izakurura abanyamahanga, bakazana bwa bukungu u Rwanda rukeneye.
Ati “None se ubwo abantu bazakugana bakuziho utuntu tudasobanutse, Isi isigaye ari nini, abantu bajya ahandi bakaba ari ho babikura wowe bakakwihorera.”
Perezida Kagame ukunze kugaragaza ko gutanga serivisi zinoze yaba mu nzego za Leta n’iz’abikorera, bikwiye kuba ku isonga, yavuze ko gukora neza bikwiye kuranga abantu bose.
RADIOTV10