Harimo abakiniraga amakipe yoroheje berecyeza mu yihagazeho: Dutere ijisho ku bakinnyi 10 bamaze kugurwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakinnyi 10 b’umupira w’amaguru mu Rwanda, bamaze kubona amakipe mashya, bazakinira mu mwaka w’imikino wa 2023-2024, barimo abitwaye neza mu mwaka wasojwe, bitezweho kuzaha umusaruro amakipe yabaguze.

Barimo abarangije shampiyona bigaragaza, ku buryo amakipe yabaguze yebigendeyeho, ibona ko hari icyo abazayaha muri uyu mwaka w’imikino.

Izindi Nkuru

URUTONDE

1.NDIKUMANA DANNY:

Yakiniraga ya Rukinzo FC yo mu Burundi, ubu yamaze gusinyira ikipe ya APR FC azayikinira umwaka utaha w’imikino. Uyu mukinnyi akina asatira ariko aca ku ruhande.

2. BUGINGO HAKIM:

Yakiniraga ikipe ya Gasogi Utd, ariko ubu ni umukinnyi mushya uzakinira ikipe ya Rayon Sports umwaka mushya w’imikino. Uyu mukinnyi akina inyuma ku ruhande rw’ibumoso.

3. HAKIZIMANA MUHADJIRI:

Yari asoje amasezerano muri Police FC, nyuma yo Gusoza umukino w’Amavubi na Mozambique yahise yongera amasezerano y’umwaka umwe muri Police FC.

4.MUGENZI BIENVENUE:

Mugenzi Bienvenue ubu ni umukinnyi mushya wa Police FC, yakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports, ariko yamaze gusinyira ikipe ya Police FC imyaka 2. Uyu ni umukinnyi ukina asatira.

5. KWITONDA ALLY:

Ni umukinnyi mushya wa Police FC yagiyemo avuye muri AS Kigali. Uyu mukinnyi yamaze gusinyira ikipe ya Police FC imyaka 2. Akina inyuna mu bwugarizi bwo hagati.

6.NDIZEYE SAMUEL:

Ubu ni umukinnyi mushya wa Police FC mu gihe cy’ imyaka 2. yakiniraga ikipe ya Rayon Sports. Akina inyuna mu bwugarizi bwo hagati.

7. Guy KAZINDU:

Uyu ni umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports mu gihe cy’imyaka 2, yajemo avuye Gasogi Utd. Akina inyuna mu bwugarizi bwo hagati.

8.KOUKOURS PETROS:

Uyu mugabo ukomoka mu Bugiliki, akaba ari we mutoza mushya uzatoza ikipe ya Kiyovu Sports mu mwaka utaha w’imikino.

9. MUHOZA TRESOR:

Uyu ni umukinnyi mushya wa Bugesera FC, mu gihe cy’imyaka 2 yajemo avuye muri Mukura VS. uyu mukinnyi akina inyuna ku ruhande rw’ibumoso.

10. NTWALI FIACRE:

Uyu munyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yamaze kumvikana na Police FC iby’ibanze byose ku kigero cya 90%, azakinira imyaka 2. Yari yasoje amasezerano mu ikipe ya AS Kigali.

Muhadjiri yamaze kubona indi kipe
Ndizeye avuye muri Rayon
Ntwali Fiacre agiye kwerecyeza muri Police FC

Wasili UWIZEYE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru