Saturday, May 24, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

radiotv10by radiotv10
08/05/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya AS Muhanga yaherukaga mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda muri 2014 na Gicumbi FC yagiherukagamo muri 2020, zongeye kukigarukamo.

Ni nyuma y’imikino ya kamarampaka mu cyiciro cya kabiri, aho AS Muhanga yazamutse itsinze La Jeunesse FC ibitego 2-0, mu gihe Gicumbi FC yegukanye igikombe cy’iki cyiciro.

Gicumbi FC yari yabonye itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere habura umukino umwe, ariko itarizera gutwara igikombe.

Mu mukino wabereye kuri Sitade ya Muhanga, iyi kipe ya AS Muhanga yabanje igitego cyaje kwishyurwa hakiri mu gice cya mbere, gusa mu gice cya kabiri ntiyacitse intege bituma ibona ikindi gihego cy’intsinzi.

Gicumbi FC ni yo yazamutse yegukanye igikombe kigenerwa miliyoni 8 Frw, nyuma yo gutsinda Etoile de l’Est FC ibitego bibiri ku busa nubwo umukino wabereye i Ngoma.

Gicumbi FC isoje iyi mikino ya kamarampaka n’amanota 12 kuri 18, AS Muhanga iyikurikira ifite amanota 10, Etoile de l’Est FC na La Jeunesse FC zisoje zifite amanota 5 kuri buri kipe.

Izi kipe zose zageze mu mikino ya kamarampaka, zigeze gukina icyiciro cya mbere, aho Gicumbi FC yagiherukagamo muri 2020, mu gihe AS Muhanga FC yagiherukagamo muri 2014.

AS Muhanga yahawe ikaze
Byari ibyishimo
Igiye kongera kugaragara mu cyiciro cya mbere

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × four =

Previous Post

Mu buryo butagoye M23 yafashe agace kavugwaho ubutunzi bukomeye

Next Post

Igisubuzo Polisi y’u Rwanda yahaye uwayisabiye kumujyana Iwawa kuko ubuzima busanzwe bwanze

Related Posts

Umutoza Muvunyi wasezerewe n’ikipe yatozaga yahise abona imugirira icyizere banafitanye amateka meza

Umutoza Muvunyi wasezerewe n’ikipe yatozaga yahise abona imugirira icyizere banafitanye amateka meza

by radiotv10
22/05/2025
0

Ikipe ya Vision FC yatandukanye n'uwari umutoza wayo Lomami Marcel, yahise imusimbuza Muvunyi Félix Fils na we uheruka gusezererwa na...

Ubutumwa APR BBC yageneye Abanyarwanda nyuma yo gutsindirwa imbere yabo

Ubutumwa APR BBC yageneye Abanyarwanda nyuma yo gutsindirwa imbere yabo

by radiotv10
21/05/2025
0

APR Basketball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino Basketball Africa League ya Nile Conferece iri kubera i Kigali, yavuze ko...

Icyo Umuyobozi wa Rayon avuga nyuma y’icyemezo cyafashwe ku mukino wayo na Bugesera FC

Icyo Umuyobozi wa Rayon avuga nyuma y’icyemezo cyafashwe ku mukino wayo na Bugesera FC

by radiotv10
20/05/2025
0

Nyuma yuko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryanzuye ko hazasubukurwa umukino wahuzaga Rayona Sports na Bugesera FC ugahagarara utarangiye...

Hamenyekanye igihe hafatirwa icyemezo ku mukino wahagaze utarangiye kubera imvururu zawubayemo

Hamenyekanye igihe hafatirwa icyemezo ku mukino wahagaze utarangiye kubera imvururu zawubayemo

by radiotv10
19/05/2025
0

Nyuma yuko umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Bugesera FC muri Shampiyona y’u Rwanda uhagaze utarangiye kubera ikibazo cy’umutekano...

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

by radiotv10
16/05/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahagaritse Ndayishimiye Eric Bakame usanzwe ari umutoza w’Abanyezamu, ndetse na Peter Otema wongerera ingufu Abakinnyi, habura...

IZIHERUKA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho
AMAHANGA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

by radiotv10
23/05/2025
0

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

23/05/2025
AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

23/05/2025
Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

23/05/2025
U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

23/05/2025
Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

23/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubuzo Polisi y’u Rwanda yahaye uwayisabiye kumujyana Iwawa kuko ubuzima busanzwe bwanze

Igisubuzo Polisi y’u Rwanda yahaye uwayisabiye kumujyana Iwawa kuko ubuzima busanzwe bwanze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.