• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Harumvikana uruhererekane mu kibazo cy’abarenga 150 bakoze imirimo muri Kaminuza y’u Rwanda bakamburwa

radiotv10by radiotv10
25/06/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Harumvikana uruhererekane mu kibazo cy’abarenga 150 bakoze imirimo muri Kaminuza y’u Rwanda bakamburwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage 150 bavuga ko bamaze imyaka ibiri bambuwe na Kompanyi yabahaye akazi mu kubaka muri kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, mu gihe nyiri iyi kompanyi avuga ko na we yambuwe n’indi yari yamuhaye akazi.

Aba baturage bavuga ko iyi kompanyi bakoreye yitwa METCO Ltd, ihagarariwe n’uwitwa Kanyandekwe Fils batahwemye kwishyuza, ariko imyaka ikaba ibaye ibiri batarishyurwa.

Kwizera Patrick yagize ati “Twakoreye imirimo yo kubaka dusasa amapave muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye batwambura ukwezi kumwe akazi gahita gahagarara none ubu imyaka ishize irenga ibiri twishyuza twarahebye.”

Uwera Vanessa na we yagize ati “Twishyuza uwadukoresheje waduhaye akazi akatubwira ngo nidutegereze, none kuri ubu amaso yaheze mu kirere. Akazi kahise gahagarara tuzi ko bazatwishyura ntibyakorwa none kuri ubu twirirwa tugenda mu mihanda dushaka abaturenganura tukishyurwa kuko ubukene butumereye nabi.”

Kanyandekwe Fils uhagarariye Kompanyi ya METCO Ltd ari na yo yakoresheje aba baturage avuga ko impamvu batishyuwe ari uko nawe yari afitanye amasezerano n’indi Kompany yitwa ELEMAC Ltd ihagarariwe n’uwitwa Nyirinkwaya Clement nyuma iramwambura abura ayo kwishyura abo bakozi.

Ati “Ishingiro ry’ikibazo ni company yampaye akazi dusinyana amasezerano n’iyo company ntibanyishyura ndishyuza banga kunyishyura, nanjye mumfanshije mwanyishyuriza iyo company nkishyura abakozi.”

Nyirinkwaya Clement uhagarariye Kompanyi ya ELEMAC LTD bivugwa ko yambuye uyu rwiyemezamirimo, na we avuga ko impamvu atishyuye ari uko uyu  Kanyandekwe Fils wakoresheje aba baturage atishyuraga imisoro, amusaba kubanza kuyishyura ngo na we abone kumwishyura yishyure abaturage, gusa akavuga ko mu rwego rwo kuba akemuye ikibazo cy’abaturage yaza akamuha ay’abo baturage akabishyura ibindi bigakurikiranwa nyuma.

At “Abo bakozi abishatse namwishyura nkakuramo imisoro yagombaga gutanga, icyo ntakibazo kirimo, naze muhe amafaranga y’abo baturage hasigare ayo y’imisoro.”

Aba baturage basaba ko aba ba rwiyemezamirimo bakumvikana bakabishyura aho kubasiragiza buri munsi babahanahana.

Bavuga ko bamaze imyaka ibiri barambuwe
Basaba kwishyurwa nta yandi mananiza

Kanyandekwe avuga ko na we yambuwe

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 9 =

Previous Post

Amakuru agezweho: Perezida Kagame yakiriye Obasanjo wayoboye Nigeria

Next Post

Rwanda Expresses Solidarity with Qatar Following Iran’s Missile Attack

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Rwanda Expresses Solidarity with Qatar Following Iran’s Missile Attack

Rwanda Expresses Solidarity with Qatar Following Iran’s Missile Attack

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.