Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

radiotv10by radiotv10
30/01/2026
in MU RWANDA
0
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze
Share on FacebookShare on Twitter

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo babone amanota meza.

Ni ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, mu mwaka wa 2025, hagamijwe kureba uko serivisi zitangwa mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu burezi no mu buzima.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byagaragaje ko mu rwego rw’uburezi hakigaragara ruswa, ahanini yibasira abagore n’abakobwa. Ibi bituma serivisi zitangwa mu burezi zidindira, ndetse n’abazihabwa bakazitakariza ikizere.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko mu mashuri makuru na za kaminuza zo mu Rwanda, mu banyeshuri 1,350 babajijwe, abantu 100, ni ukuvuga 8%, bavuze ko batanze ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo babone amanota meza. Abandi 5% bavuze ko batanze ruswa kugira ngo bahindurirwe amasomo bagombaga kwiga. Ni mu gihe ababyeyi n’abanyeshuri bagera kuri 5% bo bavuze ko batanze ruswa kugira ngo bahabwe imyanya mu mashuri runaka.

Bruce Gashema, umushakashatsi muri Transparency International Rwanda, yagize ati “Ibi bigaragara cyane muri kaminuza n’amashuri makuru, aho usanga ruswa ishingiye ku gitsina itangwa kugira ngo abanyeshuri bahabwe amanota meza cyangwa bemererwe kwimuka. Hari n’aho byagaragaye ko basabwa ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo bahabwe amanota meza mu myitozo ngiro (internship), ndetse no kugira ngo bahabwe imyanya muri iyo myitozo.”

Uyu mushakashatsi kandi yavuze ko mu gutanga ruswa hasigaye hifashishwa uburyo bw’ubukomisiyoneri.

Yagize ati “Akenshi utanga serivisi ntaza mu buryo buziguye ngo agusabe ruswa, ahubwo ashaka uwo twakwita umuhuza, utaba muri iyo serivisi. Niba ari nk’umwarimu, uwo mukomisiyoneri aba ari hagati y’usabwa ruswa n’uyitanga. Abiga muri za kaminuza bagiye babigaragaza, aho usanga hari umunyeshuri warangije cyangwa undi muntu wo ku ruhande uza agahuza umunyeshuri n’umwarimu, bakumvikana aho bazahurira n’amanota azatangwa, bityo umwarimu ntagaragare muri icyo gikorwa, ahubwo hagaragara uwo mukomisiyoneri.”

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko iri gushyiraho ingamba zigamije guca ruswa muri ayo mashuri, icyakora igaragaza ko imyumvire y’abantu ari yo ituma ruswa ikomeza kubaho.

Sylvie Uwimbabazi, Umuyobozi muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe porogaramu zihuriweho, yagize ati “Nk’uko mubizi, kurwanya ruswa ni urugendo, si ikintu wavuga ngo ejo mu gitondo ndabikemuye bihite bihagarara. By’umwihariko ruswa ishingiye ku gitsina ni ibanga rikomeye cyane, kandi hari n’aho usanga uwayikorewe agira isoni zo kubivuga. Twebwe nka Minisiteri y’Uburezi, icyo dukora ni ukumenyekanisha ko ruswa ibaho no kugaragaza igikwiye gukorwa kugira ngo bayirinde. Imbogamizi ikomeye ni uko guhindura imyumvire y’abantu bisaba igihe, kuko ari urugendo.”

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko abanyeshuri bafite ubumuga bwo mu mutwe bakunze guhura n’ivangura rishingiye ku myumvire mibi n’akato kava ku bayobozi b’amashuri no mu muryango nyarwanda muri rusange. Bugaragaza ko 46.1% by’abana bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe basabwa ruswa kugira ngo bemererwe kwiga.

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + seven =

Previous Post

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze
MU RWANDA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.