Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma n’abakinnyi batatu barimo Yannick Mukunzi, Faustin Usengimana na Yves Mugunga, mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka mbere y’uko hatangira igice cya kabiri cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.
Amakuru agera kuri RADIOTV10 avuga ko Rayon Sports iri hafi kugirana amasezerano n’umukinnyi wo hagati mu kibuga w’Umunyarwanda Yannick Mukunzi, kuri ubu udafite ikipe nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye n’ikipe ya Sandvikens IF yo muri Suwede mu mpera z’umwaka ushize.
Mukunzi aganira n’itangazamakuru ntiyahakanye ayo makuru gusa yemeje ko hari ikipe bari kuganira kandi ko ibiganiro birangira vuba.
Mukunzi si mushya muri Shampiyona y’u Rwanda kuko yakiniye APR FC na Rayon Sports, akaba afite ubunararibonye bukomeye mu kibuga hagati.
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru kandi iri gutekereza ku gusinyisha rutahizamu Yves Mugunga, wakiniye amakipe arimo APR FC na Gorilla FC, akaba azwiho gutsinda ibitego ndetse akaba azi neza no gutwara igikombe icyo bisaba nk’imwe mu ntego Rayon Sport ifite .
Undi mukinnyi uri mu biganiro na Rayon, ni myugariro w’inyuma wakiniye Amavubi, Faustin Usengimana, wakuriye mu Irerero rya Rayon Sports mbere yo gukinira amakipe atandukanye arimo APR FC, Police FC, Isonga, ndetse n’amakipe yo hanze y’u Rwanda nka Khaitan SC, Buildcon, Al-Qasim SC na Masafi Al-Wasat SC.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bumaze gusinyisha abakinnyi batandatu (6), biravugwa ko bushobora kongeramo abandi bane (4) mu rwego rwo kongerera imbaraga ikipe bikazabafasha guhangana neza mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.




Aime Augustin
RADIOTV10











