Hatahuwe uruganda rwengaga inzoga zitujuje ubuziranenge zirimo iz’amayobera rwafatiwemo litiro 23.000

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, hatahuwe uruganda rwengaga inzoga zitujuje ubuziranenge, rwafatiwemo litiro 23 410 z’inzoga yitwa Gikundiro, zahise zimenwa mu kimoteri.

Uru ruganga rwerekanywe kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukuboza 2023, ku bufatanye bwa polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA).

Izindi Nkuru

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’imiti muri Rwanda FDA, Nyirimigabo Eric, yavuze ko “inzoga zakorerwaga muri uru ruganda, ziganjemo tangawizi na arukolo yo mu bwoko bwa ethanol n’ibindi utamenya ibyo aribyo.”

Yaboneyeho kugaragaza ibigomba kubahirizwa n’uruganda kugira ngo rutangire gukora ibicuruzwa rushyira ku Isoko.

Ati “Mbere y’uko uruganda rutangira gukora, inyubako yarwo ibanza gusurwa hakarebwa niba yujuje ubuziranenge, nyirarwo agahabwa icyangombwa cya mbere, agatangira gukora ariko adashyira ku isoko kugira ngo habanze hasuzumwe niba urugendo igicuruzwa kinyuramo gikorwa rwose rwujuje ubuziranenge, icyo gihe agahabwa icyangombwa cya 2, hanyuma hakazabaho kwandikisha igicuruzwa kigahabwa ikirangantego.”

Yakomeje avuga ko uwari watangije uru ruganda, “Ibyo byangombwa uko ari 3 nta na kimwe yari afite kigaragaza ko yujuje ubuziranenge.”

Yaboneyeho gusaba abanywa inzoga kujya bagisha inama mu gihe babona bagize amakenga ku kinyobwa bagiye kunywa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko gutahura uru ruganda byaturutse ku makuru yagiye agaragara yerecyeye inzoga rwengaga zitujuje ubuziranenge.

ACP Rutikanga avuga ko nyiri uru ruganda “yahise atoroka, nyuma y’uko bigaragaye ko uruganda rwe rukora inzoga rutemewe ndetse n’inzoga yakoraga zitujuje ubuziranenge, akazishyira ku isoko abizi neza ko nta byangombwa yigeze ahabwa n’inzego zibifitiye ububasha bimwemerera gutangiza uru ruganda.”

Ni mu gihe inzoga soze zafatiwe muri uru ruganda, zamenwe mu kimoteri rusange cy’Umujyi wa Kigali giherereye mu Murenge wa Nduba.

Uru ruganda rwakoraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ahaaa! Ntibyoroshye kbs gusa mujye mukomeza kutureberera,naho ubundi ibintu ntibiba byoroshye pe!
    Iyo nzoga n’inaha iwacu I Nyagatare yahabaga!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru