Musonera Germain washakaga kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ubu ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, nyuma yo kujurira icyemezo yafatiwe mbere.
Nk’uko amakuru dukesha Ikinyamakuru Umuseke abivuga, iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye, rwashimangiye icyari cyafashwe n’urw’Ibanze rwa Kiyumba, rwemeje ko Musonera afungwa by’agateganyo iminsi 30 kubera uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho.
Uyu wari ku rutonde rw’abahataniraga kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko-Umutwe w’Abadepite, aregwa ibyaha bya Jenoside byakorewe mu yahoze ari Komini Nyabikenke, ubu ni mu Murenge wa Kiyumva mu Karere ka Muhanga.
Ashinjwa ibirimo urupfu rwa Kayihura Jean Marie Vianney wishwe n’igitero cyabanje kumuzana mu kabari ke, akaza kwicirwa kuri Paruwasi ya Kanyanza.
Musonera we ahakana ibyaha ashinjwa, ndetse akaba yaraburanye asaba gukurikiranwa ari hanze, mu gihe Ubushinjacyaha bwagaragaje ko gukurikiranwa afunze ari bwo buryo bwizewe bwo kuba atabangamira iperereza.
Ubushinjacyaha kandi bugaragaza ko hari amakuru butegereje kuzahabwa na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yavuye mu Nkiko Gacaca, ndetse ko hari ubuhamya bw’abatangabuhamya buri gukusanywa.
Nyuma yuko Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba rufashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo Musonera, uregwa yari yajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, na rwo rwemeza ko akomeza gufungwa iminsi 30, ariko kuko iminsi yendaga kurangire, byemezwa ko kuyongera biburanishwa n’Urukiko ruri mu ifasi y’aho uregwa afungiye.
Mu rubanza rw’ubujurire, Musonera we yavugaga ko nta perereza ateganya kubangamira, kandi ko adashobora gutoroka Ubutabera.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye, rwemeje ko icyemezo cy’urw’Ibanze rwa Kiyumba gifite ishingiro, ku bw’impamvu zatanzwe n’Ubushinjacyaha zigize impamvu zikomeye, rwemeza ko akomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
RADIOTV10