Monday, September 9, 2024

Hatangajwe imibare mishya itanga icyizere ku biciro ku masoko mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cya 2023, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko wagabanutseho 2,5%; kuko wavuye kuri 15,2% ugera kuri 12,7%, kandi hakaba hari icyizere ko uzakomeza kugabanuka kugera mu mpera z’uyu mwaka ndetse no mu mwaka utaha.

Byagaragajwe mu mibare yashyizwe hanze n’Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 23 Ugushyingo 2023, nyuma y’uko Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga muri iyi Banki iteranye kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ugushyingo 2023.

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko iri gabanuka ry’umuvuduko w’izamuka ry’igipimo rusange cy’ihindagurika ry’ibiciro, ryabayeho “Biturutse ku igabanuka ry’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa bibikika na serivisi, iby’ibiribwa byangirika vuba n’iby’ibikomoka ku ngufu.”

Ikomeza ivuga ko nanone igabanuka ry’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro mu bicuruzwa bibikika na serivisi, ryatewe n’uko ibiciro byabyo byari hejuru cyane mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka ushize.

Naho ku biciro by’ibiribwa byangirika vuba, igabanuka ryatewe no kwiyongera k’umusaruro w’imboga n’imbuto mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka ugereranyije n’icy’umwaka ushize.

BNR ikomeza igaragaza ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ukomeje kumanuka kuko nubwo wari ukiri hejuru ya 11,2% mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka wa 2023, byitezwe ko uzagabanuka ukagera ku bipimo bigenderwaho na BNR biri hagati ya 2% n’ 8 % mu mpera z’uyu mwaka, ndetse ukazagera hafi ya 6% mu buryo bw’impuzandengo muri 2024.

Iri gabanuka ry’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro, ryitezweho kugerwaho kubera ingamba za politiki y’ifaranga n’iza Leta zigamije gukumira izamuka rikabije ry’ibiciro, ndetse n’igabanuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa fatizo ku isoko mpuzamahanga.

 

Ubukungu bw’u Rwanda bwarazamutse

BNR ikomeza ivuga ko nubwo umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wagabanutse, ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwiyongera, kuko umusaruro mbumbe w’imbere mu Gihugu wiyongereyeho 6,3% mu gihembwe cya kabiri cya 2023.

Banki Nkuru y’u Rwanda ikomeza igira iyi “ariko byitezwe ko uyu muvuduko uzagabanukaho gato mu gihembwe cya gatatu cya 2023, nk’uko bigaragazwa n’igikomatanyo cy’ibipimo by’ubukungu biboneka ku buryo bwihuse.”

Ibi kandi hiyongeraho kuba umusaruro w’ubuhinzi uzakomeza kuba mucye, ndetse n’uruhare rw’ubukungu bw’Isi rukazaba ruto, mu gihe mu rwego rwa serivisi n’urw’inganda, hazaboneka umusaruro mwiza, uzagira uruhare runini mu izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda.

RADIOTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts