Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe imibare mishya itanga icyizere ku biciro ku masoko mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
23/11/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Hatangajwe imibare mishya itanga icyizere ku biciro ku masoko mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cya 2023, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko wagabanutseho 2,5%; kuko wavuye kuri 15,2% ugera kuri 12,7%, kandi hakaba hari icyizere ko uzakomeza kugabanuka kugera mu mpera z’uyu mwaka ndetse no mu mwaka utaha.

Byagaragajwe mu mibare yashyizwe hanze n’Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 23 Ugushyingo 2023, nyuma y’uko Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga muri iyi Banki iteranye kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ugushyingo 2023.

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko iri gabanuka ry’umuvuduko w’izamuka ry’igipimo rusange cy’ihindagurika ry’ibiciro, ryabayeho “Biturutse ku igabanuka ry’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa bibikika na serivisi, iby’ibiribwa byangirika vuba n’iby’ibikomoka ku ngufu.”

Ikomeza ivuga ko nanone igabanuka ry’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro mu bicuruzwa bibikika na serivisi, ryatewe n’uko ibiciro byabyo byari hejuru cyane mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka ushize.

Naho ku biciro by’ibiribwa byangirika vuba, igabanuka ryatewe no kwiyongera k’umusaruro w’imboga n’imbuto mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka ugereranyije n’icy’umwaka ushize.

BNR ikomeza igaragaza ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ukomeje kumanuka kuko nubwo wari ukiri hejuru ya 11,2% mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka wa 2023, byitezwe ko uzagabanuka ukagera ku bipimo bigenderwaho na BNR biri hagati ya 2% n’ 8 % mu mpera z’uyu mwaka, ndetse ukazagera hafi ya 6% mu buryo bw’impuzandengo muri 2024.

Iri gabanuka ry’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro, ryitezweho kugerwaho kubera ingamba za politiki y’ifaranga n’iza Leta zigamije gukumira izamuka rikabije ry’ibiciro, ndetse n’igabanuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa fatizo ku isoko mpuzamahanga.

 

Ubukungu bw’u Rwanda bwarazamutse

BNR ikomeza ivuga ko nubwo umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wagabanutse, ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwiyongera, kuko umusaruro mbumbe w’imbere mu Gihugu wiyongereyeho 6,3% mu gihembwe cya kabiri cya 2023.

Banki Nkuru y’u Rwanda ikomeza igira iyi “ariko byitezwe ko uyu muvuduko uzagabanukaho gato mu gihembwe cya gatatu cya 2023, nk’uko bigaragazwa n’igikomatanyo cy’ibipimo by’ubukungu biboneka ku buryo bwihuse.”

Ibi kandi hiyongeraho kuba umusaruro w’ubuhinzi uzakomeza kuba mucye, ndetse n’uruhare rw’ubukungu bw’Isi rukazaba ruto, mu gihe mu rwego rwa serivisi n’urw’inganda, hazaboneka umusaruro mwiza, uzagira uruhare runini mu izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda.

RADIOTV10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 11 =

Previous Post

Iby’ingenzi wamenya kuri rutahizamu w’ibigango wamanuwe na Rayon witezweho gutitiza amakipe

Next Post

Israel&Hamas: Iby’ingenzi biteganyijwe mu bwumvikane bukomeye bwagezweho bwa mbere

Related Posts

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

by radiotv10
15/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose...

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
15/07/2025
0

Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza,...

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

by radiotv10
15/07/2025
0

Crystal Ventures Ltd (CVL), one of Rwanda’s most prominent investment holding companies, has announced the appointment of Nick Barigye as...

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

by radiotv10
15/07/2025
0

Education authorities in Rwanda have announced that the upcoming academic year will bring several changes, including students in the lower...

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

by radiotv10
15/07/2025
0

In a landmark move aimed at strengthening international cooperation, Rwanda and Turkmenistan have officially established diplomatic relations. The signing ceremony...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Israel&Hamas: Iby’ingenzi biteganyijwe mu bwumvikane bukomeye bwagezweho bwa mbere

Israel&Hamas: Iby’ingenzi biteganyijwe mu bwumvikane bukomeye bwagezweho bwa mbere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.