Thursday, September 12, 2024

Hatangajwe inkuru nziza ku bahinzi bari bafite ikibazo cy’umusaruro wabo wari wabuze isoko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yahumurije abahinzi b’umuceri bari bafite umusaruro wabuze isoko, ibamenyeka ko nta gihombo na gito bazagira, kuko umusaruro wabo wose uzagurwa, kandi bakazagurirwa ku giciro giherutse gushyirwaho.

Abahinzi b’umuceri bo mu bice binyuranye by’Igihugu bari bamaze iminsi barira ayo kwarika, bavuga ko umusaruro wabo wabuze isoko, aho abamenyekanye cyane ari abo mu Karere ka Rusizi, baherutse kugarukwaho na Perezida Paul Kagame, wavuze ko ikibazo cyabo yakimenyeye ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma yuko kuri iki Cyumweru tariki 18 Kanama 2024 aba bahinzi bahinga mu Kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, batangiye kugurirwa umusaruro wabo wari umaze amezi abiri ku mbuga, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yamenyesheje n’abo mu bindi bice byose ko bashonje bahishiwe.

Ubutumwa bwatangajwe na MINAGRI kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kanama 2024 bugira buti “MINAGRI irahumuriza abahinzi, nta gihomba muzagira kuko isoko ry’umuceri rirahari.”

MINAGRI kandi yavuze ko iki cyizere cyo kuba umusaruro wose w’umuceri uzagurwa, gishingiye ku ngamba zashyizweho z’ubufatanye bwayo n’ikigo cya East Africa Exchange (EAX).

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yagize iti “MINAGRI iramenyesha abahinzi b’umuceri ko ku bufatanye na East Africa Exchange, EAX yashyizeho uburyo buhamye bwo kugura umuceri wose weze mu gihembwe cy’ihinga 2024B ku giciro cyashyizweho. Iki gikorwa cyatangiriye i Rusizi ku wa 18/08/2024, kirakomereza mu tundi Turere tw’Igihugu.”

MINAGRI kandi yatangaje ko umuceri udatonoye uzakomeza kugurwa ku biciro byatangajwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda muri Nyakanga 2024, aho umuceri w’intete ngufi, ikilo kizajya kigurwa 500 Frw, uw’intete ziringaniye ugurwe kuri 505 Frw, intete ndende wo ni 515 Frw, naho umuceri wa Basmati ukazajya ugurwa 775 Frw ku Kilo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist